Guverineri Habitegeko yagereranyije bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze nk’ibikeri byahagamye mu itiyo y’amazi
Ibi Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Habitegeko Francois, yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu, kugeza ku rwego rw’akarere mu karere ka Rubavu.
Iyi nama yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, yari igamije guhwitura abayobozi ngo babashe gukemura ibibazo by’abaturage, baharanira imibereho myiza y’abo bayobora.
Ubwo yagarukaga ku ngingo y’imyitwarire ya bamwe mu bayobozi idahwitse, yagereranyije bamwe nk’ababaye nk’ibikeri byahagamye mu itiyo y’amazi bikabuza amazi gutambuka.
Yagize ati “Umuntu wese ukora ibibujijwe, Umuyobozi urya ruswa ntacyo yabasha kubwira abaturage, aba yarabaye nk’igikeri cyahagamye mu itiyo y’amazi kikabuza amazi gutambuka, tukaba dusanga umuyobozi witwara nabi ashobora kuba intambamyi y’imyumvire y’abaturage.”
Muri iyi nama kandi hari umwe mu bayobozi bo ku mudugudu bayitabitabiriye wo mu murenge wa Rubavu, wagaragaje ko abayobozi bo hejuru iyo bagiye mu mudugudu usanga babasaba kubakira, ibyo bavuga ko bitabanezeza.

Ubwo bari mu nama , Guverineri akabagereranya nk’ibikeri byahagamye mu itiyo y’amazi.

