Uganda yahagarikiwe amasezerano y’ubufatanye yari yarasinyanye na Congo

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira k’Ubutaka za Uganda yashijwe ubugambanyi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gusinyanya amasezerano n’iki gihugu yo kuza guhiga inyeshyamba za ADF.

Nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteranye, ikemeza ko uyu muhungu wa Perezida Museveni ari umugambanyi yahise ihagarika amasezerano y’ubufatanye iki gihugu cyasinyanye na Uganda.

Aya masezerano yahagaritswe nyuma y’ingaruka z’intambara zikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo aho iki gihugu cyashinje u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23 kugeza n’aho zifashe umujyi wa Bunagana. Cyane ko kugeza ubu Izi nyeshyamba arizo  ziri kugenzura umujyi wa Bunagana.

Ni muri urwo rwego abagize inteko ishinga amatageko ya DRC, bateranyemo ejo kuwa  Kabiri , birangira bafashe  imyanzuro  ikomeye irimo no guharika amasezerano y’ubufatanye yari yarasinywe ya Kampala na Kinshasa.

Abanye Congo bumvako Uganda yabagambaniye binyuze mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda, umubano uri hagati y’u Rwanda na Uganda wabateye kutayizera  bituma bavuga ko kuri bo ngo Uganda itakiri umufatanyabikorwa wizewe na Congo Kinshasa nk’uko  bimeze ku Rwanda.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa , Christophe Mboso , yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika  ariya masezerano cyafashwe nyuma yo gushyigikira na benshi mu Badepite.

Mboso yatunze urutoki Gen Muhoozi , nyuma y’ubutumwa butandukanye akunze kunyuza kuri Twitter ye agaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame, ibyo we abona nko kugambanira Congo.

Ati: Twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, byongeye  Kandi turemeranya neza ko na mbere y’uko ibi bitubaho,mbere y’uko  izo ngabo zikora ibyo zakoze , twavuze dukurikije amasezerano umuhungu wa Museveni yasinyanye n’u Rwanda, ntitwifuza ko aya masezerano abaho. Yatweretse ko yasinye amasezerano yaratugambaniye twavuze ko tutabyemera.”

Uganda yari yarasinyanye amasezerano atandukanye na Congo Kinshasa ,ayo masezerano arimo n’ajyanye no kubaka imihanda igezweho ihuza ibihugu byombi ireshya na Kilometero 1,182.

Source:Rwandatrubine.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *