Gasabo-Nduba:Bamwe mu baturage bahunze Ingo zabo kubera ivumbi
Bamwe mu baturage baturiye umuhanda werekeza ku kimotera cya Nduba, baravuga ko bahunze Ingo zabo kubera ivumbi ribarembeje, batangiye kurwara indwara zikomeka ku vumbi ry’imodoka z’amakamyo zihaca zitwaye ibishingwe mu kimoteri.
Abavuganye n’itangazamakuru uyu wa 29/6/2023 bavuga ko bahangayitse cyane , Batabaje ubuyobozi ariko ntacyo bubamarira, ati:”Twarahunze kuko dukeneye kubaho, nta bwo wokoza isahani ngo uyirireho ifite isuku, imyenda yacu mu nzu yarangiritse ,mbese twabuze kivugira ,turarembye neza neza”.
Abanyeshuri baca mu muhanda berekeza ku ku masomo bavuga ko ibishingwe byabarushije agaciro, ati:”Buri munsi duhora twambaye imyenda Isa nabi, kuko inzira ducamo tuba tubisikana n’amakamyo atwaye ibishingwe atumura ivumbi,twinjira mu ishuri twabaye ivumbi dusa nabi”.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali , ntacyo bwigeze bubwira itangazamakuru, Dr Mpabwanamaguru Merard ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire mu mujyi wa Kigali iki ibazo ntacyo yigize agira icyo akivugaho, gusa aherutse kuvuga ko uyu muhanda wakozwe, ubwo yari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.
Abaturage bifuza ko uyu Rwiyemezamirimo ufite iki kimoteri byibuze yajya asukamo amazi , buri munsi kuko haca imodoka nyishi Kandi ziba zipaye zikagenda zitumura ivumbi.

Uko imodoka ziba zitumura ivumbi mu muhanda.

Abanyeshuri bavuga bahorana umwanda uturuka ku ivumbi.

Iri vumbi ngo rimaze kubatera indwara nyishi.

Bamwe mu babyeyi batabaza leta.

Baravuga ko biyambaje umujyi wa Kigali,ariko byaranze.

Bavuga ko barwaye indwara zikomeka kuri iri vumbi.

Bivuza ko Rwiyemezamirimo yajya asukamo amazi.

Bavuga ko bahunze Ingo zabo kubera ivumbi.

