Gasabo: WASAC yasanze COPCOM yarafunze amazi yayo bacomeka amatiyo bakurura isooko y’amazi y’uburozi – Abayakoresha barataka Indwara
Abacuruzi bacururiza mu nyubako ya koperative ya COPCOM mu gakiriro ka gisozi, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, bamaze amezi abiri nta mazi meza bagira ,bavuga ko benshi batangiye kurwara indwara nk’inzika n’izindi zuturuka ku mwanda.
Nyuma yo gutabarizwa n’itangazamakuru, ikigo cy’isuku n’isukura ( WASAC) yaje kureba iby’iki kibazo basanga mubazi zabo zifunze hari na zimwe zakuweho.
HANGA News, dufite copies y’ibaruwa iki kigo cya WASAC cyandikiye COPCOM babamenyesha ko mubazi zayo zafunzwe zidakora ko bagiye kubazanira izindi Nshya.
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko , basanze hari amazi abaturage bakoresha atava mu matiyo yabo ,bafata amazi bajya kuyapima ibipimo byagaragaje ko atujuje ubuziranenge ,ati:”Kuri iyo mpamvu ,twabonye mukoresha amazi atujuje ubuziranenge, tubasabye guhagarika Ayo mazi mukoresha atava mu matiyo yacu tukabona kubaha amazi meza”.
Amakuru HANGA NEWS, yamenye nuko COPCOM yafunzwe amazi ya WASAC icukura icyobo mu gishanga icomekamo amatiyo yabo, bayohereza mu bacuruzi kugirango babe ariyo bakoresha, byamenyekanye ariko bamwe mu baturage batangiye kurwara indwara zikomeka ku mwanda.
COPCOM mu ibaruwa HANGA NEWS nayo dufitiye copies, banditse basubiza WASAC barabihakana bavuga ko ntabyo bakoze.
Abaturage bo ,bafite impugenge ko mu matiyo bakoresha havamo amazi bari kuvoma ahantu hatazwi.

Ibaruwa WASAC yandikiye COPCOM ibabwira ko yakuruye isooko irimo amazi y’uburozi.

COPCOM yabasubije ibihakana.

Icyobo WASAC yatahuye COPCOM yacukuye ivomamo amazi y’uburozi ikwizi mu baturage.


Umunyamakuru ubwo yabatabarizaga.

Abakorera muri izi nyubako barimo gutaka umwanda kubera gukoresha amazi y’uburozi.

