Masaka:Impinduka ku mibereho y’imiryango 4 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo
Imiryango 4 yo mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro yahoze iba mu nzu leta yishyuriraga ubukode yarahavanwe ijya gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ayabaraya (IDP Model Village) yubakiwe na Leta y’u Rwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije (DDEA) Madamu Huss Anny Monique ari kumwe n’Umuyobozi w’imirimo rusange Donatien Murenzi n’abandi bafatanyabikorwa b’umurenge wa Masaka, uyu wa 4/4/2023 bamaze gushyikiriza ku mugaragaro inzu abaturage bubakiwe muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
Izi nzu zatashywe zatujwemo imiryango ine zikaba zubatse mu murenge wa Masaka, mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Ayabaraya.
DDEA Monique, Akaba yabasabye kuzifata neza ndetse no kubana neza n’abandi baturage basanze. kuko hari Indi miryango ihamaze igihe.
Ati:Ni inzu zibereye ijisho ku muntu uzirebera ahirengeye, zubakishije amatafari ahiye, zikingishijwe inzugi nziza n’amadirishya y’ibirahure kandi buri rugo rwahawe ikigega gifata amazi”.
Abagize iyo miryango bavuga ko imibereho yabo yahindutse kuko buri wese yahawe inzu nziza yo kubamo irimo ibikoresho byose nkenerwa birimo intebe, ibitanda, ibiryamirwa, amazi meza n’amashanyarazi.
Nirere Immacule, Ati:”Perezida wacu yaduhaye inzu nziza. Ubu njyewe numva nezerewe kandi ubuzima bwaragarutse; bampaye inka ku buryo amata nyabona. Kuba narabonye ahantu heza ho kuba ni ibyishimo kandi mpora nshimira Imana n’ubuyobozi bwacu bwiza.”
Buri muryango watujwe muri uwo mudugudu bawuhaye inzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, icyumba cy’ububiko, aho gukarabira n’ubwiherero.
Gitifu w’umurenge wa Masaka Alfred Nduwayezu avuga ko impinduka nziza zigaragara mu mibereho y’abo baturage ari kimwe mu bikorwa byo kwishimira muri iyi myaka 35 RPF-INKOTANYI imaze ishinzwe . Yasabye abaturage gukomeza gukora cyane baharanira kwiteza imbere.

Ubwo batahaga inzu.

Inzu yafunguwe kumugaragaro n’ubuyobozi.

Hari n’inzego z’umutekano.

Byari ibyishimo.

DDEA yari yicaranye n’umuturage wahawe inzu. Yamwakiriye iwe.

Umuturage wahawe inzu yasanzwe n’ibyishimo.

Nirere wavuganye n’itangazamakuru ashimira Perezida Kagame.

Gitifu Alfred ubwo yashikirizaga uyu muturage urufunguzo rw’inzu bishimiye.

Byari ibyishimo DAsso batanga ubutumwa.

Hari n’imirima y’igikoni ihinzeho Imboga.

Batujwe ahantu heza.

