Kigali: Kujya gusenga utitwaje igiceri cy’ubwiherero uba urutwa n’uwasibye
Muri iyi minsi amakuru agenda acicikana hirya no hino mu Rwanda ni amafaranga abantu basigaye bacibwa iyo bagiye gusenga bikaba ngombwako banakenera no kujya mu bwiherero bwa zimwe muri izo nsengero ngo kuko utitwaje amafaranga ubwiherero uburebera kure nk’igihugu k’isererano cyeretswe Mose.
Bamwe mu basengera muri izo nsengero zimwe ziherereye mu mujyi wa Kigali baganiriye n’itangazamakuru bavugako ibi bintu atari iby’i Rwanda,ngo ahubwo bo babonako ibyanditswe muri Bibiliya bigenda bisohora aho bagira bati:” Mu bihe byanyuma bazaba bikunda cyane banakunda n’impiya(…)” , bakavugako izo nsengero zitakagombye kuba zigera kuri urwo rwego rwogukunda amafaranga mu buryo bumeze butyo kandi aba Kirisitu batura.
Abandi nabo mu mboni zabo bavugako atariko babyumva urugero ni nka Rushigajiki wagize ati:” Ese ubwo wari uzi ko atari ho honyine bikorwa? Ahandi ho ko utahavuze? Ikindi umenye ko uhakora ahembwa,kandi ko ubwo bwihererobukoreshwa n’abaje gusenga kimwe n’abandi bitambukira. Naho amaturo uvuga,afite ibindi akora byinshi :guhemba abakozi ba Paruwasi ,ibikoresho,…
Ibi akaba ari nabyo abantu benshi baheraho bavuga ko niba amaturo atangwa agahemba abakozi akagura n’ibikoresho ko gukora isuku byo byatuma Imana ibahana.
Urugero ahakwa amafaranga yo kujya mu bwiherero hagaragaye mu mujyi wa Kigali ni kuri Paruwasi Cathedral Saint Michel aho hanashyizweho icyapa cya Momo Pay wishyuriraho.
Abaganiriye na Hanganews ndetse banahasengera batubwiyeko ibyavugwa byose bitakurwaho ngo kuko hariya hasengera abantu bakomeye ngo kandi Kiliziya ntijya inapfa kuvugwaho ngo uwabyivangamo byanamukoraho ariko si kuri Saint Michel gusa kuko na Rwamagana na Musanze abahasengera nabo batubwiyeko amafaranga yomu bwiherero yabashizeho, ndetse bamwe ngo basigaye bavunjisha mbere yo kujya gusenga bakayatera imirwi bagakuramo ituro n’ayo mu bwiherero.
Biramutse ari ubundi bucuruzi cyangwa gushaka amafaranga byaba ari n’inzira nziza yo gutanga umusoro aya mafaranga nayo akajya asorerwa hagakomeza kubakwa ibikorwaremezo tubikesha imisoro itangwa neza kandi itangirwa igihe.

MMO Pay bishyuriraho.

