Ubujura bukorwa Kuri sitasiyo za Lisansi hirya no hino mu gihugu bwateje impagarara mu baturage

Bamwe mu baturage bafite ibinyabiziga barimo gutaka ubujura bakorerwa kuri sitasiyo za Lisansi, baravuga ko ubu bujura bakorerwa bwashyize benshi mu bukene kuko bahora bagura Lisansi bagahabwa idahwanye nayo bishyuye bikabagiraho ingaruka zirimo guhera mu nzira Lisansi yabashiriyeho n’ibindi birimo guhora mu igaraje bakoresha imodoka baziko zapfuye ziri kunywa amavuta menshi.

Mu kiganiro zinduka cya Radio/tv10 cyo kuri uyu wa 19/10/2022 cyagarukaga kuri ubu bujura benshi batanze uhuhamya bari mu gahinda kenshi bagaragaza ko bashize ariko babuze aho babariza , kuko ubujura bakorerwa kuri sitasiyo ya Lisansi babukorerwa mu mayeri menshi cyane, kubitahura bidashoboka cyereka hagize ubamenera ibanga.

Oswald Mutuyeyezu , umwe mu banyamakuru wavuze uburyo yibiwe kuri station ya lasansi ya Kabuye , yagerageje kwerekana amwe mu mayeri bakoresha, ati:”Naguze Lisansi y’ibihumbi 20 Rwf, umupopisite aranyingiriza ngo ntareba mu mashine, avuyeho ngiye kwishyura nsanga mu mashine yanditse amafaranga ibumbi 20 harenzeho Ibiceri 25”.

Avuga ko yakomeje kurekaramo ko yibwe , kuko ntiyumva uburyo agura lisansi y’ibihumbi 20 bakarenza Kandi n’urushinge rw’ibipimo by’amavuta rutazamutse, byakomeje kumucanga kugeza ubwo ateguye ikiganiro live kuri radio agamije kumenya ameyeri y’ubu bujura bukorerwa kuri sitasiyo za Lisansi.

Niko byagenze, ubuhamya bwatanzwe n’abashoferi ndetse n’abamotari bagaragaje ko bashize ko basigaye bakora batunguka bahora mu bihombo bibaza uko iki kibazo kizacyemuka.

Amahirwe hari bamwe mu bakoze kuri sitasiyo za Lisansi, birinze kugaragaza imyirondoro yabo bavuye mu kazi, aba bagiye berekana amwe mu mayeri akorwa kuburyo uwibwe atarabukwa , amwe mu mayeri yigenzi bagarutseho nuko ziriya mashine bandikamo amafaranga bazikoraho icyo bise gutega, ati:”Iyo imodoka zitonze umurongo , uri imbere akanywa Wenda Lisansi y’ibihumbi icumi ,ukurikiyeho anywa Wenda ibihumbi 50, akura Umupira woherezaga mu ya mbere agahita acomeka mu yakabiri akomerezaho yagera ku bihumbi 50 yasabwe agahagarara , uyu wa kabiri aba atwaye Lisansi y’ibihumbi 40 kuko haba havuyemo ibihumbi 10 by’umwe wa mbere”.

Ikindi bagarutseho , nuko RURA hari ibiciro yashyizeho bizwi kuri litiro ya Lisansi cyangwa mazutu, aha naho bagaragaje ubujura buhari, ati:'”Ubundi igiciro cya litiro ya Lisansi kiba cyanditse mu mashine, henshi usanga ataribyo birimo barengejeho Ibiceri kuko kenshi abakiriya bita kureba umubare w’amafaranga bishyuye ntibita kureba ko bihwamye na litiro baguze, aha naho benshi barahahombera”.

Bagarutse kuri byinshi cyane bikorwa kuri station za Lisansi, iki n’ikibazo giha umukoro inzego bireba, RURA, Polisi, na RIB n’ibindi bigo birengera umuguzi kugenzura izi sitasiyo za Lisansi kubera uko zinoza service kuko bikomeza guteza impagarara n’ubukene mu baturage.

Inama zitanzwe nuko umuntu ugiye kugura Lisansi yajya ava mu modoka , areba neza umupopisite umubare w’amafaranga Yanditseho na litiro aguze ko bihwamye, bamwe burirwa bavuga ko Lisansi y’ubu yabaye icyuka siko bimeze ,ahubwo baba bibwe ntibabimenye.

Ibyo bise gutega ku mashine bagamije kwiba.
Ahita acomeka muyindi modoka vuba vuba.
Abantu bagiriwe inama kujya bemera Umupira kwinjizwa mu modoka zabo uvuye ku mashine.
Kujya bareba ibiciro RURA yemeje ko aribyo byanditse mu mashine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *