Ishyirahamwe Abasirwa rigeze mu marembera kugeza ubwo abajyanywe i Karongi bimwa amafaranga
Iteka usanga imwe mu miryango y’Abanyamakuru cyangwa amashyirahamwe yabo yugarizwa n’ibibazo by’ingutu.
Inkuru yacu iri kuri Abasirwa ishyirahamwe rimaze kuba ubukombe kuko rimaze imyaka cumi n’itanu rishinzwe.
Ubwo habagaho gutwara abanyamakuru mu karere ka Karongi, basabwe kuzana uruhushya (Ordre de Mission)kongeraho ikarita ya RMC.
Abatumiwe bose barabitanze kugirengo bashyiriwe amafaranga y’urugendo kuri buri konte ya buri muntu, Abasirwa rero biribazwa niba ayo mafaranga bazayabana cyangwa batazayabona,ariko Bahati Innocent yasohoye ubutumwa bwihanganisha abo yajyanye ntibabone ayo mafaranga.
Icyerekana ko Abasirwa bageze mu marembera naho Ndamage frank yarangije Manda 2019 ariko akaba akigundiriye ubutegetsi, Inshingano zaruko umunyamuryango aba igitangazamakuru, Bahati yaje guteza akavuyo acamo ibice Abasirwa aheza bamwe mu banyamuryango Urugero batanga ,Imvaho nshya,Impamo,Rushyashya,Kinyamateka,City Radio,Sana Radio,Huguka Radio ,VOAfrique .
Abanyamuryango bashinze Abasirwa batangaza ko habaye inteko rusange 2020,na 2021 ariko ntibahawe raporo,kandi biri mu nshingano, Uyu mwaka ngo nta nteko rusange yabaye,bikaba bikomeje kuzana umwuka mubi bikozwe na Bahati Innocent kugirengo akomeze yibonere ifaranga Nkuko twakomeje tubitangarizwa nabibumbiye mu Abasirwa badutangarijeko babonye icyangombwa gitangwa na RGB kibemerera gukorera mu Rwanda.
Frank Ndamage Imvaho nshya yaramwirukanye,ikindi ubugenzuzi bukuriwe na Nkunsi Leon Umunyamuryango Umusanzu ,Nakandi Amani umunyamuryango Amahoro ,Ntaganira Jean Marie umunyamuryango Imanzi ,basanze Bahati na Ndamage Frank barihaye ibihumbi magana arindwi bitanyuze mu nzira zemewe,ibi bikaba aribyo bituma Ndamage Frank asinyira Bahati Innocent amasezerano y’akazi.
Ubugenzuzi bwasanze Bahati Innocent atishyura imisoro ya Leta Kuba rero Abasirwa bageze mu marembera niho abanyamuryango bahera batabaza.




