Nyarugenge:Abunzi baherutse gutorwa mu tugari 47 barahiye
Kuri Stade ya Kigali ,uyu wa 28/9/2022 hakozwe igikorwa cyo kurahiza Abunzi baherutse gutorwa mu tugari 47 tugize akarere ka Nyarugenge.
Umuyobozi Nshigwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge (DEA) Emmy NGABONZIZA yasabye abunzi barahiye kurangwa n’indangagaciro zo kwanga umugayo, ubudahemuka, kwitanga, kutabogama, kugira ibanga mu kazi, kwirinda Ruswa aho iva ikagera no gukorana umurava birinda kubogama mu gukemura amakimbirane mu miryango bakoresha ukuri.
Ati:”Ishema ry’abunzi, hari abasubiyemo ndetse n’abashya, Icyo kizere mwagiriwe n’abaturage mukore neza ntimubatenguhe akazi kanyu n’ingenzi mu gutanga ubutabera muri rubanda ku kiguzi gito”.
Aba bunzi barayiriye gutangira Iyi Manda Nshya byahujwe n’Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’ubudaheranwa.
Manda icyuye igihe umwaka wa 15 n’uwa 16 n’imyaka yiyongereyeho kubera icyorezo cya COVID-19.
Itegeko riha abunzi Manda, ubu ryavuguruwe abanyarwanda uwo babonye ashoboye akomeza ishingano, kuko no mubarahiye harimo abari kuba barangije Manda ariko bagarutse kubera ikizere rubanda babafitiye.
Bamwe mu bunzi barahiye babwiye HANGA News ko biteguye gukora neza bunga abaturage uko bikwiye ,ikizere bagiriwe bazakomeza gutanga ubutabera butabogamye.





