Muhanga:Abaturage bo muri Rongi barashinja Gitifu w’akarere Mutesayire Gloriose kubahisha igenagaciro ku ngurane z’ubutaka

Bamwe mu baturage mu mudugudu wa Mugwato, umurenge wa Rongi, bavuga ko batumva impamvu igenagaciro ryabo ritagaragazwa.

Bamwe mu baturage n’abatangabuhamya baganiriye na HANGA NEWS bavuga ko batumva impamvu igenagaciro ry’imitungo yabo ritajya ahagaragara, kandi ari ryo bagomba gushingiraho bamenya amafaranga bazahabwa nk’ingurane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bavuga ko ubu butaka bari guhabwa ingurane bugiye kubakwaho inzu bazatuzamo imiryango igiye kwimurwa ku nkombe z’umugezi ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabugogo ya II.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati:

«“Ntabwo tuzi impamvu Gitifu w’Akarere atwereka ko igenagaciro ritagomba kumenywa n’abaturage. Twebwe icyo dushaka ni ukubona inyandiko igaragaza uko umutungo wacu wagenwe n’agaciro kawo, kugira ngo tumenye icyo twemeye.”»

Undi muturage na we yavuze ko kuba hari abaturage basabwa gutanga konti za SACCO n’ibindi byangombwa mbere y’uko babona ibisobanuro birambuye ku igenagaciro bibatera impungenge.

Ati:

«“Baratubwira ngo mutange konti, mutange ibyangombwa kugira ngo amafaranga yishyurwe, ariko iyo tubajije ngo amafaranga ni angahe kandi igenagaciro ryakozwe rite, ntitubona igisubizo gisobanutse.”»

Hari n’abavuga ko ikibazo gikomeye cyane ku batigeze basoma cyangwa ngo bandike, kuko bavuga ko hari inyandiko basinyishijwe batabanje gusomerwa no gusobanurirwa ibikubiyemo.

Umwe mu batangabuhamya ati:

«“Hari abantu batazi gusoma no kwandika. Iyo umuntu amushyize imbere y’urupapuro akamusaba gusinya, aba akwiriye kubanza gusomerwa no gusobanurirwa ibirimo. Ntabwo umuntu yakwemeza ko yasobanukiwe ibyo yasinyiye atabibwiwe.”»

Aba baturage bavuga ko batagamije kubangamira umushinga wa Nyabarongo II, ahubwo bashaka ko mbere yo kwimurwa cyangwa guhabwa ingurane, amakuru yose ajyanye n’umutungo wabo n’agaciro kawo abagezwaho mu buryo bwumvikana.

Gitifu w’Akarere ntiyatanze ibisobanuro birambuye

Ku wa 23 Nzeri 2026, HANGA NEWS yabajije Mutesayire Gloriose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, ku mpungenge aba baturage bafite no ku mabaruwa bamwandikiye basaba ko bahabwa amakuru ku igenagaciro ry’imitungo yabo.

Mu gisubizo kigufi, yavuze ko amakuru ajyanye n’ibikorwa by’Akarere atangwa n’ushinzwe itangazamakuru mu Karere.

Ati:

«“Amakuru yose y’Akarere atangwa na PRO, ni we bireba.”»

HANGA NEWS yamubajije by’umwihariko ku mabaruwa abaturage bamwandikiye basaba kubagezaho ibyavuye mu igenagaciro, ndetse no ku gisubizo yabahaye abasaba gutanga konti kugira ngo bishyurwe.

Nyuma y’iki kiganiro, telefoni yarahagaritswe arayikupa, HANGA NEWS yongeye kumuhamagara ariko ntiyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje dusaba ibisobanuro birambuye kuri ibi birego ntabwo yari yasubiza igihe iyi nkuru yategurwaga.

Kuba uyu muyobozi nta makuru yatanze ni gihamya ku baturage ko ibyo bari gukorerwa birimo uburiganya n’akarengane.

Abaturage bavuga ko kuba batarahabwa ibisobanuro basabye bituma bakomeza kwibaza impamvu igenagaciro ry’imitungo yabo ritashyirwa ahagaragara, kandi ko bifuza ko ikibazo cyabo gisuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Cyane bashyingira kuba hari bamwe mu bashakanye bombi basangiye imitungo bihereranaga umwe agasinya ,ati’ Ibyo abayobozi bacu badukoze byaduteje amakimbirane, ntibyumvika uburyo umugabo cg Umugore w’isezerano yasinya wenyine akikubura umutugo 100 % , ntabwo uyu mushinga uzatangira ubuyobozi butaje ngo bukemure ibibazo biri hano, tuzakomeza gutakambira inzego cyane nyakubahwa Perezida Kagame ko yadufasha kuko harimo ubusambo n’uburiganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *