Gasabo: Polisi yafashe nyiri kabari afite amacupa 253 y’inzoga z’ibyuma yahishe,abandi 9 bafatwa bateka kanyanga mu bihuru

Gasabo: Polisi yafashe abantu 10 bakekwaho guteka no gucuruza kanyanga n’inzoga z’ibyuma.

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 mu Karere ka Gasabo, bakekwaho guteka, gucuruza no gukwirakwiza kanyanga n’inzoga z’ibyuma, ibinyobwa bitemewe mu Rwanda kubera ingaruka bigira ku buzima bw’abaturage.

Ibi byabaye ku wa 15 Nzeri 2026, mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero, aho Polisi yafashe abakekwaho gukora no gucuruza ibi binyobwa bitemewe, bifatwa nk’ibibangamira ubuzima n’umutekano by’abaturage.

Umucuruzi w’inzoga z’ibyuma yafashwe afite amacupa 253

Mu Murenge wa Kinyinya, mu Kagari ka Kagugu, Umudugudu wa Giheka, Polisi yafashe umugabo witwa Kaneza Faustin, ufite imyaka 37, usanzwe afite akabari kazwi nka Marie Therese.

Uyu mugabo yafashwe acuruza inzoga z’ibyuma zigera ku moko 25, zari zigizwe n’amacupa 253.

Polisi yahise ifata izo nzoga zose ziramenwa, mu gihe Kaneza Faustin yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya, aho ari gukurikiranwa ku byaha akekwaho byo gucuruza ibinyobwa bitemewe.

Abantu icyenda bafatiwe mu bikorwa byo guteka kanyanga

Mu Murenge wa Gikomero, mu Kagari ka Murambi, Umudugudu wa Rugarama, hafatiwe abandi bantu icyenda bakekwaho guteka no gucuruza kanyanga.

Polisi ivuga ko bamwe muri bo bafashwe batetse kanyanga, mu gihe abandi bayicuruzaga mu ngo zabo.

Muri iki gikorwa hafashwe litiro 20 za kanyanga, ndetse hafatwa n’ibindi bikoresho n’ibikoresho fatizo byifashishwa mu kuyikora, birimo Merase ingana na litiro 560.

Polisi ivuga ko aba bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, cyane cyane ko muri ako gace hari hamaze iminsi havugwa abantu batekera kanyanga mu bihuru, bakayishyushya cyangwa bakayitunganya, nyuma bakajya kuyigurisha mu baturage.

Abakekwaho ibi bikorwa ngo bari bamaze iminsi bashakishwa, ariko bakajya bahungira mu Mirenge ihana imbibi na Gikomero kugira ngo birinde gufatwa.

Kugeza ubu, aba bantu icyenda bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, aho bakorerwa dosiye kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

 

Polisi yashimiye abaturage batanga amakuru

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye abakekwaho ibyo bikorwa bafatwa.

Yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

By’umwihariko, CIP Gahonzire yavuze ko abaturage bafite amakuru ku bantu bakora cyangwa bacuruza kanyanga n’inzoga z’ibyuma bakwiye kuyatanga kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe hakiri kare.

Abacuruza inzoga z’ibyuma barasabwa kuzishyikiriza inzego

Polisi kandi yongeye kwibutsa abaturage bafite inzoga z’ibyuma ko bakwiye kuzishyikiriza inzego zibegereye kugira ngo zimenwe, aho gukomeza kuzihisha cyangwa kuzicuruza.

CIP Gahonzire yaburiye abazakomeza gufatanwa izi nzoga ko bazakurikiranwa nk’abica ku bushake amabwiriza n’amategeko agenga ibinyobwa byemewe mu Rwanda.

Ati, abaturage bakwiye kwirinda gutanga cyangwa gucuruza ibinyobwa bitemewe kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa.

Abaturage basabwe kwirinda kanyanga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kwirinda kunywa kanyanga, inzoga z’ibyuma n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima, birimo indwara zidakira ndetse n’urupfu.

Abaturage kandi barasabwa gutanga amakuru ku bantu bakora, bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibyo binyobwa, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubikumira no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *