#Kwibuka32:Kigarama-Ibuka yashimye Amadini n’amatorero n’abafatanyabikorwa uruhare rwabo mu gusana inzu z’abarokotse Jenoside

Mu Murenge wa Kigarama, kuri uyu wa 10 Mata 2026 habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarokotse Jenoside batuye muri uyu murenge bagaragaje ishimwe rikomeye ku buyobozi n’abafatanyabikorwa babafashije mu bikorwa byo kubasanira inzu, bikabafasha kongera kubaho neza no kugira icyizere cy’ejo hazaza.


Iki gikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Gikondo, mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside. Nyuma yaho, abaturage, abayobozi n’inzego zitandukanye bakoraniye hamwe mu muhango wo kwibuka no gusangira ubutumwa bw’ihumure n’icyizere.


Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’umurenge yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’umurenge, by’umwihariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Madamu Mediatrice, ku ruhare rwe mu guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside.


Yagize ati: “Turashimira umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wacu, Umubyeyi Mediatrice, kuba atuba hafi. Ntacyo adakora ngo tugire ubuzima bwiza.

Nubwo Leta itabasha kuduha ubushobozi bwose icyarimwe, we adushakira abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badufasha gusana inzu. Ubu abarokotse Jenoside turatekanye.”

Abaturage bagaragaje ko ibikorwa byo kubasanira inzu byagize uruhare runini mu kubasubiza icyizere cy’ubuzima, aho benshi bavuga ko mbere bari mu nzu zishaje kandi zishobora kubateza ibyago, ariko ubu bakaba batuye neza kandi batekanye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama bwongeye gushimangira ko gukomeza kwita ku barokotse Jenoside ari inshingano zidatezuka, ndetse bukaba buzakomeza gushaka ubufatanye n’inzego zitandukanye kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyaranzwe n’ubwitabire bw’abaturage benshi, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa, bose bahurije ku butumwa bwo gukomeza kwibuka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *