Inteko ya FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyarugenge yasize abanyamuryango biyemeje gukomeza urugendo rw’iterambere

Kuri uyu wa 21 Werurwe 2026, abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bateraniye mu nkeko igamije gusuzuma aho bageze mu iterambere no kongera imbaraga mu bikorwa byubaka igihugu.


Iyi nkeko yaranzwe n’ibiganiro byimbitse ku buzima bw’igihugu, hibandwa cyane ku iterambere ry’abaturage n’uruhare rwabo mu kurigira iryabo. Abitabiriye bagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu mibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere, bagaragaza ko bishimira aho igihugu kigeze.


Abanyamuryango bashimiye Paul Kagame, Chairman wa FPR-Inkotanyi, ku miyoborere myiza, bavuga ko ari yo shingiro ry’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho. Bashimangiye ko ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu gifite umutekano n’icyerekezo kirambye.


Mu gikorwa cyo kuremera bamwe mu babyeyi, hatanzwe inkunga zitandukanye zigamije kubafasha kwiteza imbere. Bamwe mu bayiherewe batanze ubuhamya, bashimira FPR-Inkotanyi n’ubuyobozi bwiza bubitaho.


Umwe yagize ati:
“Iyi nkunga igiye kudufasha guhindura imibereho yacu. Turashimira cyane FPR-Inkotanyi n’ubuyobozi bwiza bwa Chairman Paul Kagame budahwema gutekereza ku baturage.”


Undi nawe ati:
Twabonye ko tutari twenyine, ubu turizeye ejo hazaza heza. Turashimira cyane ubuyobozi bwiza bukomeje kudushyigikira.”


Iki gikorwa cyaranzwe kandi no kwakira no kurahiza abanyamuryango bashya, bagaragaje ubushake n’icyizere bafite ku hazaza h’igihugu.


Mu batangabuhamya barahiriye kwinjira muri FPR-Inkotanyi, umwe yagize ati:


Twahisemo kwinjira muri FPR-Inkotanyi kuko tubona neza iterambere igihugu kigezeho. Ntidushaka gusigara inyuma, ahubwo turifuza kuba abafatanyabikorwa mu kubaka u Rwanda rwiza kurushaho.”


Undi nawe yavuze ati:
Imiyoborere ya Chairman Paul Kagame igaragaza icyerekezo cy’ahazaza heza. Natwe turifuza kuba mu murongo w’iterambere no gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu cyacu.”

Abanyamuryango bose bashimangiye ko intambwe bamaze gutera idasubira inyuma, biyemeza gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere, ubufatanye no gusigasira ibyagezweho.


Iyi nkeko yasize ubutumwa bwo gukomeza guharanira iterambere rirambye, rishingiye ku miyoborere myiza, ubufatanye n’umurava w’abanyarwanda bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *