Huye-Rusatira:Hateguwe ihuriro rya mbere no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 mu ishuri ryahoze ari E.S Kiruhura

(Ecole secondary de Kiruhura), ubu hahindutse izina hitwa (Saint Marry’s High School Kiruhura).

N’ishuri rimaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme, dore ko rwafunguye imiryango mu mwaka 1997 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri shuri , ubu baramenyesha abantu bose ko ryateguye ihuriro n’umuhango wo kwizihiza isabukuru (Yubiri) y’imyaka 25 iri shuri rimaze rishinzwe. Uzaba Tariki ya 8/6/2024 guhera saa yine za mu gitondo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara HANGA NEWS dufitiye kopi ry’umuryango w’ababikira ( Soeurs de Sainte Marie de Namur ) rigira riti:”Ishuri rya Saint Marry’s High School Kiruhura, Kubufatanye n’Ababyeyi bifuje kubatumira mu munsi mukuru wo kwizihiza Yubiri y’imyaka 25 iri shuri rimaze rishinzwe”.

Iri Tangazo rikomeza rivuga ko uyu munsi mukuru uzabimburirwa n’igitambo cya missa kizatangira saa yine za mugitondo.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya HANGA NEWS, batifuje ko dushyira imyirondoro yabo mu nkuru , bishimiye ko basubiye mu rugo rwabareze bakiri bato, cyene ngo bafite ishimwe , Ati:”Twishimiye guhura n’Ababyeyi bacu, hariya Kiruhura niho twakuye uburere n’ubumenyi byatumye turi abo turibo ubu, ntacyo twabona twa kwitura ababikira usibye kuzajya kubiyereka ko twavuyemo abagabo n’abagore bafiteye igihugu akamaro, kuko nta wize ikiruhura wavamo ikigwari”.

Benshi bahurije hamwe ishimwe umuyobozi w’ishuri watangije iki kigo mu bihe byari bigoye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Sr Anastasia, Ati:”Uwize mu myaka yo hambere niwe Uzi agaciro ka Sr Anastasia, twishimira aho ikigo kigeze , hamwe no gusenga ikizere kirahari ibyo yatwijeje twafataga nk’inzozi byarakunze, nta gushidikanya uriya munsi uzaba ari amashimwe yacu gusa gusa ”.

Niba warize muri iri shuri, hari amakuru ukuneye , cyangwa wifuza gutanga ibiterezo ku rubuga rwa Whatsapp rwashyizweho andikira iyi Numero : 0788217929

Inkuru yanditswe na: Gatete Muhamoud

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *