Rwamagana-Muyumbu:Twizerimana Jean Paul yishe umugore we aratoroka -Uwamubona yamenyesha Polisi

Polisi y’u Rwanda irimo gushakisha umugabo witwa Twizerimana Jean Paul, ukomoka mu mudugudu wa Kanyinya, akagari ka Ntebe, umurenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana, ukekwaho kwica umugore we hanyuma agahita atoroka.

Twizerimana Jean Paul, icyekwaho kwica umugore we agatoroka. Uwamubona yamenyesha Polisi.

Amakuru y’ibanze aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko uyu mugabo akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we, aho bikekwa ko ibyabaye byabereye muri uwo murenge wa Muyumbu. Nyuma y’iki gikorwa akekwaho, yahise atoroka, kugeza ubu akaba atarafatwa.

Abaturanyi ba nyakwigera bifuza ko Jean Paul nafatwa azaze kuburanishwa muruhame.

Inzego z’umutekano zisaba abaturage gutanga amakuru ayo ari yo yose yafasha mu kumubona no kumufata, hagamijwe ko ashyikirizwa ubutabera.

Umuturage wese waba ufite amakuru ku ho Twizerimana Jean Paul yaba aherereye, asabwe kumenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akoresheje inzira zikurikira:

Bashenguwe n’urupfu rw’uyu mugore.

Polisi y’u Rwanda (Ubutabazi bwihuse): 112

RIB (Ubugenzacyaha): 3512

Cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano zimwegereye hafi aho aherereye.

Nyakwigera wishwe asize abana 3 bato.

Ubuyobozi buributsa ko gutanga amakuru bifasha mu kurengera umutekano w’abaturage no gukumira ko ibyaha byakomeza kuba byinshi, kandi ko uwatanga amakuru arindwa akanagirwa ibanga.

Iyi nkuru izakomeza kuvugururwa uko amakuru mashya agenda aboneka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *