Jali:Umugore witwa Mukanyandwi yafatanwe Ishoka yemera ko ariyo yaragiye kwifashisha yice umugabo we

Mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Jali,mu kagari k’Agateko, Umudugudu wa Rwankuba, haravugwa amakimbirane yo mu ngo, aho inzego z’ibanze zabwiye HANGA NEWS ko bacumbikiye umudamu witwa Mukanyandwi Jeanne ufite imyaka 40, aho yafatanwe Ishoka yemera ko ariyo yaragiye kwifasha ngo yice umugabo we bashakanye byemewe n’amategeko.

Uyu mugore yashakanye n’umugabo witwa Shyirambere J. Claude ,ufite imyaka 45 babanye mu buryo bwemewe n’Amategeko.

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 25/10/2025, aho ubuyobozi bw’ibanze bagize ati:”Twatabajwe na Shyirambere J.Claude avuga ko umugorewe afite ishoka ashaka kumwica”.

Bakomeje bagira ati:”Twatabaye tuhageze dusanga Koko umugore afite ishoka basanzwe bakoresha,Mukanyandwi nawe yiyemereye ko yashakaga kuyimukubita ngo amwice kubera ko bananiwe kumvikana”

Ubuyobozi bwavuze ko ,Ubu uyu mugore babaye bamucumbikiye mu mudugudu wa Rwankuba, mu gihe bataragana inzego z’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *