Gasabo:Mu gakiriro ka Gisozi haravugwa umutekano muke uterwa n’abanjizamo Imodoka zigafunga Imihanda bakabura aho banyura
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu gakiriro ka Gisozi, mu karere ka Gasabo, barimo gutaka umutekano muke uterwa na bamwe barenga ku mabwiriza bakinjizamo Imodoka zigafunga imihanda bakabura aho banyura naho banyuza ibikoresho n’ibintu byabo.
Ku wa Gatanu Tariki 15/8/2025 HANGA NEWS twavuganye na bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagize igice kinini kitwa Abaharanira kwigira batubwira imbogamizi bahura nazo ndetse n’ibihombo bavuga ko bituruka ku ifungwa ry’imihanda ,aho bashinja Koperative ya APARWA kuba ariyo ifunga inzira ikanarengaho igasoresha n’ibinyabiziga bihanyura, umusoro bavuga ko udasobanutse.

Uwitwa Jean Pierre Uwera , ari nawe uhagarariye igice cyo haruguru mu gakiriro cy’abaharanira kwigira ,yatubwiye ko afite ikibanza hariya kirimo inyubako yitwa Inganzo y’Umucyo ariko abakoreramo bahora bamugezaho ikibazo bafite cyuko barimo guhomba bitewe nuko inzira ababagana bifashisha kenshi iba ifunze, Ati:'”Hano mu gakiriro dufite ikibazo gikomeye, ntabwo Koperative ya APARWA ariyo yonyine yakwiharira isoko ngo tubyemere, kuko ibyo bakora bimeze nk’agahimano badufungira inzira kubufashake Kandi bazi neza ko bibujijwe, Inama zose twakoze n’abayobozi batandukanye iki kibazo bakigarutseho babihanangira, rwese twibaza izindi mbaraga bishingikirije zituma basuzugura ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na Police y’igihugu”.
Yakomeje avuga ko, ubwo mu gakiriro haherutse gushya Meya w’umujyi Dusenguyumva Samuel ari kumwe n’ubuyobozi bwa Police basanze imodoka zizimya inkongi zabuze aho kunyura , zimwe zafunze umuhanda baranazihana, batubwira ko, iki kibazo cy’imodoka zipakurura kumanywa zigafunga inzira bitemewe, ikiza zajya zipakurura mu ijoro cyangwa zigakoresha inzira z’indi zirimo hagati, ariko iyi mihanda rusange yo hepfu na ruguru ikaba nyabagendwa.
Ikindi kibazo gikomeye bagaragaje n’uburyo APARWA yashyizeho abantu basoresha Imodoka zinyura muri iyi mihanda, Ati:””Twibaza uwatanze uburenganzira bwo gusoresha umuhanda, APARWA ibi ikora biratubangamiye cyane, bagire kudufungira inzira, n’imodoka yacu yabuze aho inyura niba ihahagaze bakayisoresha, turabirambiwe… n’iyo mpamvu, Twifuza ko mwadukorera ubuvugizi tukarenganurwa”.
Kuruhande rwa APARWA nta byinshi bigeze bashaka kuvuga kuri ibi bibazo , HANGA NEWS igihe cyose twagerageje gushaka amakuru nti byakunze , twaje kuvugana na Perezida wa APARWA Jean Claude Uwimana ari kumwe na Angelique Umubyeyi bagaragaza ko ibi bibazo batabizi, bakavuga ko iyi mihanda bavuga ari iyabo bemerewe no kuyikoresha mu nyunguza zabo ,Ati:”Abavuga ko twafunze inzira , banjye bazirikana ko ari mu butaka bwacu? nta bindi twavuga nibyo, kuko ijoro bavuga ngo dupakururemo batwiba”.
HANGA NEWS, twahise tuvugana n’umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claude Ntirenganya kuri ibi bibazo, atubwira ko agiye kudushakira amakuru?
Ubwo twateguraga iyi nkuru Twarangije kuyitegura ntacyo aradutangariza…. umunsi yabiduhaye tuzabishyira mu nkuru itaha….
Nta gikozwe vuba, uyu mwaka mubi wadutse mu bacuruzi, ngo bikemuke bishobora kuzateza impamagarara Hagati yabo….

Bavuga ko babangamiwe nizi Modoka zipakurura zifunga imihanda bakabura aho kunyura.

Bibaza impamvu APARWA barenga ku mabwiriza yatanzwe n’umujyi wa Kigali ndetse na police y’igihugu.

Barasaba kurenganurwa , basaba police kuza guhana aba bica amabwiriza bagafunga umuhanda.

Aba nabo basoresha umuhanda barasaba ko bakurikiranwa kuko Aya mafaranga basoresha Imodoka nta bisobanuro batanga bwaho ajya cyangwa n’iba ari n’umusoro wa leta bakabimenya.

