#Kwibohora31:Kamayirese Jean d’Amour yibukije abashaka gusenya ibyagezweho n’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda ko batazabigeraho

Kuva tariki 4 Nyakanga 1994 kugeza ku wa 4 Nyakanga 2025, imyaka 31 irashize u Rwanda rwibohoye. Ni urugendo rugaragazwa nk’urwaranzwe n’impinduka zitandukanye by’umwihariko mu nzego zirimo iz’ubukungu ndetse n’imibereho.

Kamayirese Jean d’Amour uhagarariye Rwanda Leather Values Chaine Association , yabwiye HANGA NEWS ko uyu munsi u Rwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora, Nk’uhagaraririye abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bashimira umukuru w’igihugu Perezida Kagame Paul, ko impanuro yabahaye bazumvise Kandi batangiye no kuzishyira mu bikorwa nubwo yagarutse kuri bamwe mu bayobozi bakireba inyungu zabo aho yatunze agatoki urugaga rw’abikorera PSF ko harimo bamwe barimo gukurura bishyira, aho kureba inyungu rusange barimo kureba izabo bwite.

Yagize ati:”Ku munsi nk’uyu wo Kwibohora, Abanyarwanda bongera gusubiza amaso inyuma bakazirikana urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize u Rwanda ari umuyonga rusabwa kwiyubaka ruhereye ku busa”.

Ukweto basigaye bakorera mu Rwanda.

Aya mashakoshi nayo akorerwa mu Rwanda”.

Bavuga ko bageze kure mu gukora ibikomoka ku mpu mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko, nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rutakaza amadovize batumiza hanze y’igihugu ibikozwe ku mpu bihenze ,igihe kigeze ngo u Rwanda rukore ibikorwa nk’ibi kuko hari ikizere leta yatangiye guhuriza hamwe abakora ibikorwa nk’ibi aho uyu mwaka bishimira ko hashyizweho Association imwe nubwo hakiri imbogamizi za barusahurira munduru bagamije inyungu zabo , Ati:'”Icyo twavuga uyu munsi, nuko abafite umugambi wo kwitambika cyangwa gusenya Association yacu ntabyo bazageraho, Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, turi kureba inyungu rusange z’igihugu Kandi ni nacyo kifuzo cya nyakubahwa Perezida Kagame kuko yatubwiye ko atumva uburyo u Rwanda dufite impu nziza ariko zikaba nta gaciro zifite, rero urimo kuturwanya yumve ko arimo no kurwanya gahunda nziza z’umukuru w’igihugu zigamije iterambere kuri Bose”.

Yashoje ikiganiro avuga ko, mu rwego rwo kwibobora hashize Imyaka 2 abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bihuje, ariko ibikorwa birivugira, Ati:'”Twatangiye bigoranye bamwe batabyumva, uko dutera intambwe bigenda bisobanuka , ubu dufite Association iduhaza twese mu gihugu, hamwe na MINICOM dushimira urubyiruko rwacu rwatangiye guhabwa amahugurwa kuburyo uruganda leta igiye kutwubakira nta guhagarara rutangira n’abana bacu kuko tugenda duhugura buri kiciro kugeza ubwo tugeze ku mubare Twifuza”.

Ikindi nuko badatezutse gusubira inyuma mu rugamba barimo rwo guteza imbere ibikomoka ku mpu mu Rwanda, baraburira uwari we, wese washaka guhungabanya ibyo bagezeho ko bitazamuhira , Ati:”Dukeneye Inama n’ibiganiro, amarembo arakinguye uwatugana wese yifuza kuduha Inama turi tayari kumutega amatwi”.

Kamayirese Jean d’Amour, yongeraho ko kwibohora kw’Abanyarwanda kwaranzwe no gutanga uburenganzira busesuye ku baturage bose kandi ngo ni urugendo rudateze guhagarara.

Impuguke n’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda, bakomeje kugaragaza uburyo uru rugendo rwo kubohora Igihugu rwakomereje ku kugiteza imbere kandi Ingabo z’u Rwanda zakomeje kurugiramo uruhare rukomeye.

Urubyiruko rukomeje kwishimira amahugurwa bagezwaho kubufatanye na MINICOM.

Barakataje gukora inkweto.

Bamwe mu banyamuryango ba Rwanda Leather Values Chaine Association babwiye HANGA News ko bashimira Kamayirese Jean d’Amour uruhare agira rukomeye mu guteza imbere ibikomoka ku mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *