Muhima: Polisi yafashe inzoga z’ibyuma mu kabari kitwa Moon Life zakuwe ku isoko – Umuyobozi w’akabari Tuyishime Claire yatawe muri yombi

KIGALI: Polisi yafashe utubari ducuruza inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko

Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage ko hari akabari gakorera mu Murenge wa Muhima, akagali ka Nyabugogo, kitwa Moon Life, gacuruza inzoga z’ibyuma zaciwe mu Rwanda kuko zangiza ubuzima bw’abaturage, Polisi ikorera mu Murenge wa Muhima yagiye ahakorera kano kabari basatse basanga koko bacuruza inzoga z’ibyuma amoko atandukanye; Konyagi amacupa 28, K Vant amacupa 26, Bazoka amacupa 03, Kiwingo amacupa16, Gilbey’s amacupa 06, Bond Seven amacupa 05, Indiko Gin amacupa 16.

Hafashwe umuyobozi w’akabari witwa Uwitwa Tuyishime Claire w’imyaka 27, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, naho inzoga zafashwe zamenywe.

Izi nzoga z’ibyuma zifashwe nyuma y’iminsi micye tariki ya 10-11/10/26, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagali ka Kabuga mu Mudugudu wa Kabeza, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage hafashwe depot y’uwitwa GATETE Aimable (ugishakishwa) yafatanywe amakarito 192 y’inzoga z’inkorano zigizwe; Kiwingu 35cartons, King Vodka 39 Cartons, Rabiant 5Cartons & 2 Pieces, GS Run 18Cartons &2pieces, Saint Nero 11Cartons, Home town 14Cartons, Nobils ntoya 16Carton, Medal Gin 24 Cartons, Bombastic gin 3Cartons, Castle gin 4 Cartons, Gilbis ntoya 1Carton & 2 Pieces, Savis Gin 3Cartons, Napoleon 1Carton & 8 Pieces, Club Gin 2Cartons, Gilbs nini 1 Cartons & 2Pieces, Ingwe gin 2Cartons, Safari nini 3 Pieces, New House gin 3 Cartons, K.Vent nini 3 Pieces, Rack gin 1Carton & 1Piece, Konyagi 1Carton, Gorilla warage 9 Cartons.


Inzoga zafashwe zamenwe nyirazo aracyashakishwa ngo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza inzoga zitemewe gucururizwa mu Rwanda kuko zica abaturage.

Kuwa 04/10/2026 (18h00-19h45) mu Mudugudu wa Kalisimbi, Akagari ka Kabuga I Umurenge wa Rusororo Akarere ka Gasabo, ku makuru yatanzwe n’umuturage umuturage ko murugo rwa MBONIMPA Idrissa 29ans, ufite iduka aho bita Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Kabuga, Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze yafatiye mu rugo rw’uyu muturage inzoga z’ibyuma zakuwe ku isoko ubwoko butandukanye; Konyage amakarito 04 n’amacupa 36, GIRBEY’S amakarito 02 n’amacupa 32, KIWINGU nini amacupa 5, Rack Gin amacupa 06, Bazoka amacupa 08, Gin Camp Fire amacupa 10, Hanson amacupa 08, Nobillis amacupa 05, Rack Gin ntoya amacupa 05, Savis Gin amacupa 06, Millinium amacupa 02, K Vant icupa 01, Uruvange amakarito 02, Diama amakarito 06, Gubwa Neaza amacupa 11.

Uyu Mbonimpa nawe ari gushashishwa kuko yahise atoroka.

Kuba inzoga z’ibyuma zigifatanwa abacuruzi n’ikimenyetso kerekana ko hakiri inzoga z’ibyuma zikiri mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye HANGA NEWS ko abaturage abutswa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazi ko bakizicuruza bihishe, kandi aranabibutswa kwirinda kuzinywa kuko zangiza ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *