Meya wa Dakar yasuye Umujyi wa Kigali, ashima imishinga y’imiturire n’ibidukikije

Kigali, Rwanda – Meya wa Dakar, Abbas Fall, uyu wa 21/2/2026 ari kumwe n’intumwa ayoboye, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Kigali aho basuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurengera ibidukikije muri gahunda ya #KigaliYacu.

Mpazi Rehousing Model: Igisubizo ku miturire itateguwe

Mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, intumwa zasuye Mpazi Rehousing Model, umushinga witezweho guhindura isura y’imiturire mu gace ka Mpazi.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagaragaje ko uyu mushinga ari igikorwa cy’icyitegererezo mu gukemura ikibazo cy’imiturire itateguwe mu gace ka Mpazi (Mpazi sub-catchment).

Yasobanuye ko binyuze mu buryo bwo kuvugurura aho abaturage basanzwe batuye (in-situ upgrading), umushinga utanga amacumbi ahendutse kandi yujuje ibisabwa ku miryango ifite ubushobozi buke n’ubuciriritse.

Uretse gutanga amacumbi meza, Mpazi Rehousing Model unateza imbere iterambere rirambye ry’umujyi, hagamijwe gutunganya imiturire no kunoza imikoreshereze y’ubutaka.

Meya Abbas Fall yashimye uburyo Umujyi wa Kigali ushishikariza imishinga ishyira umuturage ku isonga, anagaragaza ko ubufatanye hagati y’imijyi ya Afurika bushobora kurushaho guteza imbere ibisubizo birambye ku bibazo by’imiturire.

Nyandungu Eco-Park: Icyitegererezo mu kubungabunga ibidukikije

 

Intumwa za Dakar zananasuye Nyandungu Eco-Park, igishanga cyavuguruwe kikavamo pariki y’ibidukikije ifite ubuso bwa hegitari 121. Iyi pariki ibumbatiye ibimera n’ibinyabuzima bitandukanye, inatanga umwanya mwiza wo kuruhukira no kwidagadura ku baturage.

Uru ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imijyi irambye.

Nyandungu Eco-Park igaragaza uko ishoramari mu kurengera ibishanga n’urusobe rw’ibinyabuzima rishobora no kubyara inyungu mu bukerarugendo no mu buzima rusange bw’abaturage.

Gushimangira ubufatanye hagati y’imijyi

Uru ruzinduko rwashimangiye umubano n’ubufatanye hagati ya Dakar na Kigali, by’umwihariko mu bijyanye n’imiturire irambye, imiyoborere y’imijyi no kubungabunga ibidukikije.

Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza gusangira ubunararibonye no guteza imbere imishinga ihindura ubuzima bw’abaturage.

Umujyi wa Kigali ukomeje kwiyubaka nk’icyitegererezo cy’umujyi wita ku baturage n’ibidukikije, mu rugendo rugamije kubaka umujyi urambye, ukeye kandi uha amahirwe angana kuri bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *