Kamonyi:Umubyeyi aratabaza Perezida Kagame yakuwe mu nzu arimo kwangara n’abana 8

Kanjinga Adela , Atuye mu ntara y’amajyepfo,akarere ka Kamonyi, umurenge wa Runda, Akagali ka Ruyenzi, mu mudugudu wa Nyagacaca.

Uyu mubyeyi yabwiye HANGA NEWS ko, umuhesha w’inkiko Bayisenge Umutesi Josephine Tariki ya 24/9/2024 yaje iwe mu rugo ari kumwe na Polisi adahari bica urugi ibintu byose biri mu nzu babijugunya hanze, Ati:”Byarambabaje cyane ,nahageze nka saa kumi nebyiri z’umugoroba nsanga urugo rwajye huzuye abantu, ibintu byose biri hanze, ngerageje kubaza n’amafaranga yanjye yabaga mu nzu bangira umusazi, ndetse n’umwana hari nayo yari yarizigamiye agera ku 1,200 $ ,yagombaga kuzishyura kaminuza yose twayabuze”.

Yakomeje avuga ko, Cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko Mukansoneye Marie Vianny yayikoze muburyo binyuranyije n’amategeko ari nabyo bihishe inyuma yo kunjugunya hanze, Ati:”Yaje kurangiza urubanza RS/SCP/COM 00006/2023/TB/NYGE rwacuwe kuwa 27/06/2023 rwateweho kashimpuruza kuwa 19/7/2023 habura iminsi 8 ngo Ukwezi kuzure. Perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yafashe icyemezo no 017/2024 cyo kuwa 20/5/2024 gitesha agaciro kashimpuruza, ariko yabikoze umutungo wanjye waramaze gutezwa Cyamunara ku itaraki ya 30/12/2023 ”.

Yakomeje agaragaza ubuhemu yakorewe , aho yavuze ko iyi Cyamunara bakoze nta tangazo rihari cyangwa ngo babimumenyeshe , Ati:”Nabonye baza hano, bafite abaguzi babwira ko inzu yanjye yaguzwe mu cyamunara, ngerageza kubikurikira shaka umunyamategeko nibwo nasanze inzu ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 200 Rwf yaraguzwe Miliyoni 40 Rwf gusa, nihutiye gutanga ikirego muri RIB batinda kubikurikirana none dore bankuyemo banagifite amafaranga yanjye kuko ideni banyishyuza rirenze amafaranga bamfitiye kuko hasigaye Miliyoni 14 bateza , bambeshye ko bayashyize kuri Minijust ngerageza kubaza ndayaheba nsanga Me Mukasoneye Marie Vianny ayafite, ejo yazanyemo Miliyoni 4 ayafite mu ntoki ndayanga kuva bakora Cyamunara umwaka urashize bayafite kuri konti zabo none banankuye mu nzu ntacyo bampaye , nagetageje kubwira na Komanda wa Polisi bari kumwe nawe abwira ko ntacyo yabikoraho nzabarege”.

HANGA NEWS, twaje kubona copi y’ibaruwa iriho na Reception ya Presidency uyu Adele yandikiye umukuru w’igihugu Perezida Kagame asaba ko yamurenganura kuko ibiri kumukorerwa ari akarengane yabuze undi wamurenganura.

Muri iyi baruwa harimo ibimenyetso byose bigaragaza akarengane yakorewe aho yashowe mu nkiko aregwa umutungo wa Kampani ya Kigali Reveriste Artists nk’umuyobozi Kandi yari kuregwana n’abandi banyamuryango bahirije hamwe imigabane uko ari 5, Ati:”Turaregwa turi babiri kuri batanu dusangiye imigabane muri Kampani ariko byose ninjye babishyizeho, usibye ko byose biri mu bujurire kuko umujyi wa Kigali niwo wagakwiye kwishyuzwa ibihombo wateje Kampani yacu kuko nibo badusenyeye aho twakoreraga”.

Uyu mubyeyi arimo kwibutsa RIB ko ,kuva Tariki ya 5/9/2023 kugeza n’ubu yatanze ikirego ariko nta kirakorwa, Ati:”Ndibutsa RIB gukurikirana Dosiye yanjye kuko ibiri kunkorerwa byose bigize ibyaha ntabwo nagakwiye kuba ndi kwangara n’abana 8 nta n’ubushobozi mfite bwo kubatunga , bafashe ndenganurwe mu gihe ibindi biri mu nkiko usibye ko nabyo biri kumusozo kubera umujyi wa Kigali wemeye kwishyura ibyangijwe”.

Me Bayisenge Umutesi Josephine ntacyo yigize adutangariza ku mafaranga yabuze yajugunya hanze ibintu by’uyu mebyeyi, Ati:”Ibyo nanjye kubiregera muri RIB, naho amafaranga yasigaye bateza Cyamunara yatubwiye ko atazi aho Yaba ari kuko Siwe wagurishije iyi nzu mu cyamunara”.

Arasaba kurenganurwa ibintu byose biri hanze.

Inzu bakuwemo muburyo bagaragaza ko ari akarengane.

Iyo inzu igeretse niyo Me Mukasoneye Marie Vianny yagurishije Miliyoni 40 gusa.

Ibaruwa bagaragaza bandikiye umukuru w’igihugu Perezida Kagame bamusaba kubarenganura.

Usibye n’inzu, hari abavuga ko Miliyoni 40 zitanagura ikibanza cyayo. Niho bahere basaba ko uyu mubyeyi Abagize uruhare Bose guteza ibye babipfobeje babiryozwa cyane abakomisiyoneri na Me Marie Vianny

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *