Nyakabanda:Ukuri kubyavuzwe mu izungura ry’umuryango wa nyakwigendera Munyarukina Corneille Paul
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge Ntakontagize Frolence, aravuga ko yatesheje agaciro ku cyemezo gihamya abazungura cyahawe Rugina Jules n’abavandimwe be 4.

Iri zungura rishingiye ku muryango wa Munyarukina Corneille Paul na Nyirabagenzi Siphora aribo babyeyi b’aba bavandimwe, wari utuye mu kagali ka Kabeza, umurenge wa Muhima.
Gitifu yagize ,ati:'”Uwitwa Me Ngezahayo Emmanuel, yanyandikiye inyandiko agaragaza ko hari izungura ryakozwe we atarimo Kandi abarizwa muri uyu muryango,,asaba ko tubigenzura bigateshwa agaciro? nibyo natwe twihutiye kureba duhamagaza abazanye inyandiko za mbere turazibika dusaba ko babanza kumvikana bakanava mu makimbirane bafitanye”.

Yakomeje ,avuga ko mu genzura yakoze yasanze barazanye inyandiko abazungura batuzuye umubare w’umuryango, Ati:”Ntabwo nari kumenya umubare w’abazungura, kuko n’uyu muryango nta wonzi dore ko bananzaniye inyandiko nyiheraho nuzuza amasezerano yabo”.
Aba bombi baganye , ubuyobozi basaba Service y’izungura ry’amafaranga ari kuri konti z’abanki ya nyakwigendera Paul.

Gitifu aha naho yagize ,ati:”Nabonye hari n’abari gukwirakwiza ibihuha ngo basabye izungura ry’imitungo itimukanwa! sibyo? Ayo makuru ntagaciro afite n’ibihuha no gushaka guharabika abantu , icyo ngewe nakoze nuko ibyo banzaniye bajijishije ubuyobozi, ni nabyo ndimo kuvuga ko twabitesheje agaciro, uriya muryango ufite amakimbirane menshi bakwiye kwicara bagekumura ibibazo byabo batarinze guhimba inyandiko mpimbano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge Ntakontagize Frolence, yakomeje asobanura ko Me Nzezahayo Emmanuel yamuhaye amakuru ahita abikurikirane ariko nawe akomeje gusa nkaho yahangana n’abagenzi be anifashisha itangazamakuru, atangaza amakuru adafite ishingiro, Ati:”Nawe arimo kuza asaba inyandiko twatesheje agaciro, ashaka gukururana n’abandi mu manza, twe nk’ubuyobozi ntabwo twarekura ibyo twamaze kugenzura tukabona birimo amakimbirane ataracyemuka, ahubwo bagane inzego z’ibifitiye ububasha zibafashe kuko amakimbirane bafitanye akomeje gukururana byazaba bibi cyane”.

Yashoje, ashimira abaturage babagana bafite ibibazo bitandukanye ko nta kibazo bakomeza kugana ubuyobozi buhari biteguye no kubaha service nziza, ariko naho byazamo ibibazo bajye bagana ubuyobozi bubafashe, aho gujya kukwiragwiza ibihuha no gusebya ubuyobozi batanga amakuru adafite gihamya.

