Ikitwaga Wazalendo yitandukanyije na Leta ya Tshisekedi – Bashinze umutwe mushya FCR hagamijwe kugarura umutekano muri Nord na Sud Kivu
Itangazo basohoye none Tariki ya 29/12/2023 ahitwa Hewani , Umutwe wa Gisirikare FCR (From Cummun de la Résistance) ryashyizweho umukono na Col. Austigin .F DARWIN Mutombo.
Bavuze ko bamaze kubona ikibazo cy’umutekano muke, muri Nord na Sud Kivu, icyari Wazalendo ubu kitagihari kuko bashinze umutwe mushya FCR bagamije kugarura amahoro , umutekano n’ituze mubatuye muri utwo duce.
Itangazo rigira riti:”Twebwe abayobozi b’imitwe yitwaraga Gisirikare, muri Nord Kivu na Sud Kivu,tumaze kubona ikibazo cy’umutekano muke muri utu duce uterwa na leta iriho, twiyemeje kwitandukanya nayo n’ibikorwa byayo byose”.
Itangazo rikomeza rigira riti:”Ubu twiyemeje guhangana n’ingabo z’amahanga zaje guhungabanya umutekano wacu no gusahura umutungo w’igihugu cyacu, ndetse no guhangana n’imitwe yitwaje Intwaro ituruka mu bindi bihugu ituma abaturage bacu badatekana”.
Uyu mutwe wavutse Kandi , uvuga ko ubu biyemeje kurinda abaturage ba DR-Congo mubwoko bwose no kurwanya ivangura rishingiye kururimi n’umuco ryabibwe na leta ya Tshisekedi .
Itangazo:



