Gasabo-Jali:Umunyamasengesho muri ADEPR yafatiwe mu nzu ari gusambanya umugore wundi mugabo w’isezerano
Ni mu gitondo cya taliki ya 01/ 08/2023, ku isaa kumi nebyiri za mu gitondo, (06hoó ) mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali, mu Kagali k’Agateko, mu mudugudu wa Rwankuba, humvikanye inkuru y’umugabo witwa NDIBWAMI Evaliste uyobora icyumba cy’amasengesho muri ADEPER Kimisagara ahazwi nka National muri paruwasi ya Muhima ,aho yasanzwe mu nzu ya Mukashyaka Claire waturutse mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Rubona, aje acitse umugabo bashyingiranywe anamutaye amafaranga agera kubumbi 2,500,000frws.
Aya mafaranga umugore yayamutwaye yubaka inzu mu Kagali k’Agateko, mu mudugudu wa Rwankuba, aho yataye umugabo we bashyingiranywe byemewe n’amategeko akajya kwibanira n’uwo munyamasengesho wo mu itorero rya ADEPER paruwasi ya Muhima mu cyumba cy’amasengesho Kimisagara ahazwi nka National.
Ibi uyu mu nyamasengesho ngo yabigezeho nyuma yo guhanurira Mukashyaka Claire ko umugabo we bataberanye Kandi yabitumwe n’Imana, ko uwo baberanye ariwe ,ibi byavuzwe na Mukashyaka Claire mu kiganiro yahaye HANGA NEWS , ndetse umugabo wa Mukashyaka Claire yatubwiye ko yaperereje amakuru yaho umugore we aba akaza mu ijoro saa munani z’ijoro baryamye agashyiraho ingufuri ku miryango yombi agahamagara ubuyobozi bw’umudugudu, dore ko ngo ikirego cyari kiri muri RIB.
HANGA NEWS, tugera ahabereye iki kibazo, twasanze Polisi ya Jali , yahageze barabafungurira babambika amapingu babajyana kuri RIB ya station ya Jabana.

Urupapuro uyu munyashengesho yanditse asaba imbabazi umugore we.

Urupapuro ruriho urutonde rwibyo uyu mugore yibye.

Yahise atabwa muri yombi.

Police yahise ibafunguza inzu.

Abaturage bari bashukamirije ari benshi.

