Masaka:DASSO yongeye gushimirwa – Inka imwe muzo boroje Intwaza yabyaye Inyana nziza

Abakecuru babiri bacitse kw’icumu rya Jenoside wakorewe abatutsi muri Mata 1994 (Intwaza) bahawe inka ubushize mu Murenge wa Masaka, mu Kagari ka Ayabaraya ( ahitwa Model Village ) n’Urwego rwa DASSO Kicukiro, muribo Uwitwa Mujawayezu Gatarina , Inka yahawe ejo Tariki 17/4/2023  yabyaye Inyana nziza.

Umukecuru yishimye cyane yongeye gushimira urwego rwa DASSO ko  agiye kongera kubona amata yo kunywa.

Ati:”Ni ibyishimo mu muryango wanjye, mbonye amata ubuzima bwanjye bugiye kongera kubaho neza, ndashimira DASSO na Leta y’u Rwanda uburyo bakomeje kutwitaho”.

Urwego rushinzwe umutekano w’akarere ka Kicukiro, Dasso, tubibutse ko  rwageneye abaturage inka z’imbyeyi ebyiri , rushimangira ko hari ibiri guhinduka mu mikoranire hagati y’uru rwego n’abaturage.

N’umuhango wabaye Tariki ya  04/04/2023, witabirwa n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije Madam Ann Monique Huss, wanayoboye ibikorwa byateguwe n’Urwego rwa DASSO birimo, kugabira Abaturage babiri bacitse kwicumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Inka ebyiri z’imbyeyi, bahabwa n’ibikoresho birimo pompe n’imiti n’umunyu.

Ibindi , byakozwe icyo gihe n’uru  rwego rwa DASSO rwatanze Mutuelle de Sante ku baturage batishoboye 100 bo muri uyu Murenge wa Masaka.

Muri gahunda yo gukura abana mu buzererezi bagasubizwa mu muryango bakagana ishuri, uru rwego  rwa DASSO rwahaye Ibikoresho by’Ishuri ( Amakayi, Uniform, amasakoshi n’amakaramu ) ku bana umunani, DASSO ivuga ko yabavanye mu muhanda basubizwa mu muryango no mu Ishuri, nkuko byasobanuwe n’Umuhuzabikorwa w’uru rwego mu karere ka Kicukiro, Niragire Samuel mu kiganiro yahaye HANGA NEWS.

Ubwo Dasso yari kumwe na  Gitifu Alfred Nduwayezu mu gikorwa cyo koroza Inka Intwaza.

Icyo gihe bari kumwe na DDEA.

Inka yabyaye Inyana nziza.

Aho Intwaza zatuzwe mu murenge wa Masaka.

N’ibyishimo mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *