Rwamagana:Bamwe mu bacuruzi barataka ko abanyerondo babagurisha ibyo bibye bakaza kubyisubiza babita abajura -Gitifu Rushimisha Marc akabanenga ko babiregeye itangazamakuru
Bamwe mu bacuruzi mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, barimo gutabaza, baravuga ko Bamwe mu banyerondo biba Imyaka mu mirima y’abaturage bakaza kuyigurisha n’abacuruzi bakaza gusubira inyuma bakabagambanira ko baguze ibijurano bakabyisubiza cyane bakoranye n’inzego z’ibanze ba mudugudu na Mutwarasibo.
Urugero rwatumye iki kibazo gifata intera cyikanamenyekana n’abanyerondo babiri uwitwa Hategeka na Niyingize Jean Baptiste,Tariki ya 18/1/2023, Umudugudu wa Kigega, akagari Nyagasenyi, umurenge wa Kigabiro. Bagurishije umucuruzi w’imbuto witwa Kampundu Adeline Imifuka 2 y’imyembe bibye , nyuma Mutwarasibo afatanyije na Mudugudu baza kumusaka barayitwara bavuga ko yaguze ibijurano nawe abaye umufatanyacyaha.
Kampundu Adeline, mu kiganiro yahaye HANGA News uyu wa 23/1/2023 yagize ati:”Baje kusaka ngo mfite ibijurano batwaye ingurube y’abandi bayikuye mukiraro, mbaha n’amafaranga batwara n’imyembe bavuga ko yibwe”.
Adeline yakomeje avuga ko , Mudugudu witwa Hategeka na Mutwarasibo witwa Puraside aribo baje mu rugo bamushyiraho iterabwoba ngo asinye ko yibye ibijurano agomba kubyishyura, ati:”Barasinyishije ko nishyuye , ndabyemera mbereka ababimpaye ari n’abakozi babo bashinzwe umutekano (Abanyerondo) babwira ko bataregwa, ndibaza impamvu badafata abajura Kandi banabyemera ahubwo bakaba ari njyewe bituniraho ababizanye bigaramiye”.
Bamwe mu baturanyi , bavuganye na HANGA News bavuze ko uyu mubyeyi yagambaniwe, ati:”Nibyumvikana uburyo mudugudu bamugaragariza abajura ntibafatwe ahubwo agafata umucuruzi, ikindi ntabwo tukizeye umutekano wacu kubera ko aba banyerondo biba bakomeza gukora , tubona bakingiwe ikibaba n’umuyobozi w’umudugudu witwa Hategeka”.
Uyu muyobozi w’umudugudu wa Kigega witwa Hategeka , yavuganye na HANGA News yemera ko umwe mu banyerondo yatorotse, undi we akiri mu kazi, ati:”Uyu mubyeyi twamufatanye ibijurano, amahirwe yatweretse ababimuhaye dusanga ari abanyerondo , rero twemeranyije ko uyu tugifite mu kazi ukwezi ni gushira tuzamuka umushara tukayamuha ahembwa ibihumbi 20 Rwf twemeje ko azakatwa amezi Abiri ”.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko , yahohotewe kuko inyandiko bakoze yasinyeho bayimwimye , Kandi ko banamutwaye ingurube itariye , yagiye kureba ubuyobozi bw’akagari n’umurenge bamusubiza inyuma ngo azane raporo yakozwe na Mudugudu none amaso yaheze mu kirere.
Rushimisha Marc ,Gitifu w’umurenge wa Kigabiro yavuganye na HANGA News avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise , nyuma anenga n’umuturage ko yareze mu itangazamakuru. ati:”ni ubwa mbere byumvishe, uwo muturage kubereki yagiye kurega mu itangazamakuru? mubwire aze andegerere mufashe? umunyamakuru nawe ,ati: ko avuga Yuko yaje ukamusubizayo? gitifu nawe ati”ntabyo nzi?? ese uwo uvugana nawe uramuzi??? nkubwiye ko ntabyo nzi”.
Uyu mubeyibi ,arimo gutakambira inzego zitandukanye ngo zimufashe aravuga ko yaguze imyembe 240 ifite agaciro k’ibihumbi 48 Rwf , umwe yabahaye 200, baje kwimwishyuza umwe bawubarira 350 bugeza Ku bihumbi 84 Rwf.
Mbonyumuvunyi Radjab , meya w’akarere ka Rwamagana yemereye HANGA News ko iki kibazo agiye kugikurikirana.

Umubyeyi ucuruza imbuto utabaza, avuga ko Abanyerondo bamugurishije ibijurano atabizo ,barahindukira baranamugambanira bamutwara ingurube.

Avuga ko bamusanze iwe mu rugo.

Avuga ko yakorewe n’urugomo batema ipapayi yari itewe ku irembo.

Gitifu uvuga ko atabizi Kandi umuturage yaramugezeho akamusubiza inyuma.

