Nyarugenge:Ubuyobozi burakangurira Abaturage kugana Ardho yatangije umushinga ubafasha mu by’amategeko nta kiguzi
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, (DEA) Emmy NGABONZIZA, uyu wa 14/9/2022 yitabiriye igikorwa cyo gutangiza umushinga wo gufasha mu by’amategeko abaturage batishoboye nta kiguzi.
Ni umushinga uzamara imyaka 3 n’amezi 10 ukaba uzakorera mu mirenge yose y’akarere ka Nyarugenge ku bufatanye na ArdhoRwanda, n’inzego zifite aho zihurira n’amategeko harimo RIB na Polisi.
DEA Emmy , yabwiye HANGA News ko bishimira ko umuturage aba ku isonga cyane hubahirizwa amategeko, ati:”Nibyiza kugira umuturage usobanukiwe ,iyo azi amategeko yirinda gukora ibyaha kubera aba azi neza ko icyaha akoze kigira ingaruka ikomeye harimo no gufungwa”.
Yakomeje ,agira,ati:”Ubu tugize amahirwe, twari dufite Maj isanzwe ifasha mu by’amategeko abaturage batishoboye, ubu Ardho ije nk’igusubizo tubonye ingufu kuko abakozi bari macye, mbonereho gukangurira abaturage kubagana cyane ya miryango ibana mu makimbirane n’abafitanye amakimbirane y’amasambu baze barabona ubufasha nta kiguzi”.
Jonas Munyagasiza, umuhuzabikorwa wa Ardho , mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ,uyu munsi bateguye Inama bahuriza hanwe inzego zitandukanye, zirimo Polisi,RIB, Sosiyeti Sivile, abavoka, Inzego z’ibanze, ndetse n’urwego rushinzwe ifungwa n’abagororwa hagamijwe kwigira hamwe uko abaturage bamenya amategeko bigafasha kugabanya imanza n’abafungwa benshi kuko nibyo biteza ibucucike muri za gereza mu Rwanda.
Ati:”Uyu mushinga witwa “Pro-Bon Legal aid Project “, tuje gufasha abaturage tugamije kwimakaza ihame ry’amahoro”.
Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzamara Imyaka itatu, aho bafite intego byubura yo gufasha abaturage basaga ibumbi cumi na bine magana ane (14,400) cyane mu karere ka Nyarugenge.
Ati:”Duhereye I Kigali kuko niho hagaragara ibyaha byinshi, tuzajya muri za gereza kuko tubafasha gukora imyanzuro y’inkiko n’ahandi mu nteko z’abaturage tuzajya tujyayo kubahugura”.
Inzego z’itabiriye iyi nama zunguranye ibitekerezo bemeza ko bashyize hamwe hari ibyo bafasha abaturage cyane abafungwa benshi usanga bamenya ko bakoze icyaha igihe hari muri za kasho za Polisi.
Ardho n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, wavutse Tariki ya 30 z’ukwezi Kwa 9 mu mwaka 1990 , igihe mu Rwanda hari hatangiye kugaragara akarengane kuko hari abaturage bamwe bari batangiye gufungwa bitwa ibyitso by’inkotanyi.





