Rutsiro:Hatangiye imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’abafatanyabikorwa – Urunana,Inkunga Finance na Gishwati mu bigo byiganje
Mu Karere ka Rutsiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2025, hatangijwe imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’abafatanyabikorwa b’Akarere, ryatangiye ku mugaragaro riyobowe na Emmanuel Uwizeyimana, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Vice Mayor FED), ari kumwe na Perezida wa JADF Rutsiro, Bwana Aaron, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Iri murikabikorwa ribera mu isanteri ya Kivumu, ryahuriyemo abafatanyabikorwa baturutse mu nzego zitandukanye, harimo imiryango itari iya Leta, ibigo by’imari, abikorera ku giti cyabo, abahanzi n’abaturage baturutse imihanda yose.
Mu butumwa bwe, Emmanuel Uwizeyimana yashimangiye ko iri murikabikorwa rigamije guhuriza hamwe abafite uruhare mu iterambere ry’Akarere, bakamurikira abaturage ibyo bakora ndetse bakanigira hamwe.
“Uyu ni umwanya mwiza kuri buri wese kwerekana ibikorwa bye no kwigira ku bandi. Turasaba abaturage kutarifata nk’ikirori, ahubwo nk’ishuri ry’ubuzima rifunganye amahirwe yo kwihangira imirimo, kubona ubumenyi bushya no gushaka amahirwe mu bufatanye n’abandi.”

Abafatanyabikorwa batandukanye baryitabiriye
Muri iri murikabikorwa, Inkunga Finance Plc, imwe mu bigo by’imari iciriritse bikorera mu Rwanda, yagaragaje uburyo bwo kwegera abaturage binyuze mu matsinda y’ubwizigame n’inguzanyo (VSLA), ndetse no mu guteza imbere ubucuruzi buciriritse bw’abagore n’urubyiruko.
Abakinnyi b’ikinamico Urunana barimo Kankwanzi nabo bari bitabiriye, aho batambukije ubutumwa mu buryo bwa sinema na dramatique bwerekeye ubuzima bwiza, uburinganire n’iterambere ridaheza. Abaturage benshi banyuzwe n’uburyo ubutumwa bwatanzwe mu kinyabupfura ariko bunigisha.
Harimo kandi ibiganiro ku kubungabunga ishyamba rya Giswati, riri hagati ya Rutsiro na Nyamasheke, rikaba ryaragarutsweho nk’agace k’ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ihindagurika ry’ibihe.
Ubutumwa bw’abaturage
Mukamana Dative, umwe mu baturage bitabiriye iri murikabikorwa, yabwiye HANGA NEWS ko yishimiye uburyo ibikorwa bitandukanye byamweretse ko nawe ashobora kwiteza imbere:
“Nishimiye cyane iri murikabikorwa kuko twigiriye ku bandi, cyane cyane mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi. Hanabayeho ubufasha ku bantu bafite imishinga mito, ndetse nabonye n’amahirwe yo kumenyana n’abafatanyabikorwa nshobora gukorana na bo.”
Iminsi ikurikiraho
Iri murikabikorwa rizakomeza kugeza kuwa Gatanu, tariki ya 28 Kamena 2025, aho hateganyijwe gusoza hatangwa ibihembo ku bafatanyabikorwa bitwaye neza, ndetse hakabaho n’ibiganiro mpaka hagati y’urubyiruko, inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa.

Abaturage bose barasabwa kwitabira no gukoresha aya mahirwe yo kwiyungura ubumenyi, gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo no gutinyuka kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.
ALAIN PATRICK KanyaRwanda

