Kwibuka31: Ishuri rya G.S Camp Kigali bibutse banaremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye
Mu minsi 100 yo kwibuka, Ishuri rya Camp Kigali Hibutswe abakozi,Ababyeyi n’ abanyeshuri ba batutsi bazize Jenoside baguye muri Camp-Kigali no mu ntyengero zayo.
Uyu muhango ,wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Rwampara ruherere mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, mu mijyi wa Kigali,kuri uyu wa 23/5/2025.
Witabiriwe na bamwe mu babyeyi barerera mu G.S Camp Kigali, abayobozi,abarimu, n’abanyeshuri. n’abayobozi b’ibigo bitandukanye byo muri Nyarugenge na banyeshuri babo bibumbiye muri AERG batandukanye mu rwego rwo gufata mu mugongo bagenzi babo bo muri G.S Camp Kigali, hari kandi n’abayobozi mu nzego za Leta.
Umuyobozi w’ishuri G.S Camp Kigali bwana Niyonsenga Jean de Dieu, yagarutse cyane kugikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi Ishuri ryateguye,
Yagize ati “Muri G.S Camp Kigali turi kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi,twunamira, tuzirikana Kandi tugaha icyubahiro abacu bishwe bazira uko baremwe ,nk’ishuri twigisha abana bacu ingaruka mbi za jenoside tubakangurira kwirinda ingengabitecyere ya Jenoside ducana urumuri rw’ikizere ,tukanagira igikorwa cyo kuremera awarokotse Jenoside mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside no gukomeza umuco w’ubumwe bwarangaga abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati:”Uyu munsi twaremeye uwarokotse Jenoside tumuha sheke y’amafaranga ibihumbi maganatatu(300.000 frw) twizeye ko azamufasha gukomeza ubuzima no kwibuka twiyubaka”.
Ikiganiro cy’amateka agaruka kuri jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Afande Tony Kuramba yasabye abarezi n’abandi bose bareberera abana, kongera umurava mu kubigisha amateka ya Jenoside kugira ngo hatazagira ubayobya akayababwira agoretse.
Agira ati “Umukoro dufite ni ukubaka abato, kuko abakuru baturimo twese dufite icyo tuzi kuri Jenoside, ariko abenshi mu bato bumvise Jenosde ntibayibonye, gusa ikibabaje ni ukuntu ababonye Jenoside tugiha abana bacu ibijyanye n’amarangamutima yacu”.
Yongeraho ati “Ntabwo turashobora gutera intambwe ikwiriye ngo abana bacu bahabwe ibikwiriye, kuko ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bana, igaragaza ko babikura kuri twebwe tubarera”.
ishuri rya camp kigali ni shuri ryatangiye mu w’1973 ritangira ari ishuri rya leta gusa nyuma ya Genocide ya korewe abatutsi mu 1994 ryabaye ishuri ryigenga kugeza mu 1998
kurubu ni shuri rifashwa na leta
ni shuri rifite ibyiciro 4, inshuke ,abanza ndetse n’ayisumbuye mukiciro cy’ayisumbuye batanga ubumenyi mu mashami y’imibare kompiyuta n’ubukungu (MCI) ,amateka ubukungu n’ubumenyi bwisi(HEG) ndetse ni ndimi(EFK), ubu hiyongereyeho ikiciro cy’ubumenyingiro (RTB)

Abarezi, ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ubwo bari bageze ku kagari ka Rwampara, baje ku rwibutso ruhari.

Umuyobozi w’ikigo ari kumwe n’abandi bashyira indabo ku rwibutso.

Uhagarariye Ibuka , ari kumwe na bamwe mu barezi muri Camp-Kigali bashyira indabo ku rwibutso.

Bamwe mu babyeyi Barerera mu ishuri rya Camp-Kigali bashyira indabo ku rwibutso.


Abanyeshuri ba Camp-Kigali bashyira indabo ku rwibutso.

Ubwitabire bw’abanyeshuri ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorewe Abatutsi.
hacanwe urumuri rw’ikizere.

Umuyobozi w’ikigo asakaza urumuri rw’ikizere.

Abanyeshuri bacanye urumuri rw’ikizere.

Hari abayobozi batandukanye.

