Muhima:Umufatanyabikorwa Tuyishime Elvis basangiye Noheri n’Ubunani n’abana bato 150 hamwe n’Ababyeyi babo
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Tuyishime Elvis washinze umuryango ( ALIRIS Foundation), bwasangiye n’abana bato bagera ku 150 amafunguro, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’Ubunani, ndetse banashyikiriza imiryango itishoboye igera 150 ibiribwa bizabafasha kwinjira mu mwaka mushya wa 2025 bafite akanyamuneza.

Umuyobozi Mukuru wa ALIRIS Foundation, Elvis Tuyishime, yabwiye HANGA NEWS ko bishimiye gufatanya n’ubayobozi bw’Umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, aho bwahisemo imiryango idafite icyo kurya muri iyi minsi mikuru, Yagize ati:”Twari hano mu bikorwa byo kubashakira ibiribwa ndetse tunategura gusangirira hamwe kugira twinjize neza abatishoboye mu mwaka mushya wa 2025”.

Yakomeje avuga ko, umuryango abereye umuyobozi nta bushobozi buhambaye bafite ,ahubwo ari umutima w’urukundo n’impuwe no kwitangira abandi afite, Ati:'”Nta bihambaye dufite, umutima w’impuwe n’urukundo nibyo byaduteye gushaka uburyo iminsi mikuru twasangira n’abaturanyi bacu batishoboye aho twabahaye ibiribwa byiganjemo umuceri, amavuta n’isukari n’ibindi….”.

Muri rusange hasozwa umwaka wa 2024,muri Muhima hagaburiwe abana 150 ndetse n’imiryango 150 itabasha kubona ibyo kurya ndetse n’abanyeshuri 23 bafashwa n’umuryango ALIRIS Foundation abahize abandi mu manota bahawe ishimwe.
Bamwe mu banerwabikorwa bafite b’abana barihirwa amashuri na ALIRIS Foundation, bashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa.

Bati “Turashimira cyane ARILIS Foundation ku gitekerezo cyiza cyo kudufashiriza abana bacu bakabishyurira amashuri, kandi akarusho bakaba baduye n’iminsi mikuru, tushoje uyu mwaka mubyishimo n’amahoro, Imana yonyine izabaduhere umugisha ibyo bakora yongeremo imigisha bigende neza nkuko babyifuza”.
Twababwira ko, ALIRIS Foundation yatangiye ibikorwa nk’ibi byo gufasha abaturage batishoboye ibishyurira ubwisungane mu kwivuza, ariko nyuma iza kubona ikibazo cy’abana batsinda neza ariko bakabura ubushobozi bwo gukomeza amashuri yisumbuye ifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bemeza ko aba bana bafite amanota meza barihirirwa mu rwego rwo kububakira ejo heza no kurwanya ubuzererezi mu rubyiruko rw’umurenge wa Muhima.

Elivs Tuyishime niho yahereye avuga ko, azakomeza gukora ibishoboka byose ntihazagire umwana uta ishuri kubera ubushobozi cyane mu gace yavukiyemo muri Muhima.

Mukandori Grece , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, wari witabiriye iki gikorwa yashimye cyane Elvis Tuyishime,agaragaza ko ibikorwa bye byiza byunganira leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Ati:”Iyaba abantu bose bari bafite imyumvuri nk’uyu mufatanyabikorwa Elvis Tuyishime imihigo yacu twayesa ku 💯 , ibikorwa nk’ibi byunganira leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage bidufasha gukemura bimwe mubyo leta ihora idusaba birimo kwigira no kwishamo Ibisubizo, Elvis n’urugero rw’ibishoka, rero icyo nasaba nuko twashyira hamwe tukubaka u Rwanda twifuza ”.

