Umunyamakuru Martin Mateso wakoze kuri Television Rwanda Yatabarutse ku Myaka 70

Umunyamakuru w’umunyarwanda Martin Mateso wabaga mu gihugu cy’Ubufaransa yitabye Imana  kuri iki cyumweru tariki ya 20 ukwakira 2024.

Yari afite imyaka 70. Yari mu Rwanda aho yageze ku wa gatanu agiye kuhakorera ibirori by’isabukuru y’imyaka 70.

Martin Mateso yari atuye mu gihugu cy’Ubufaransa aho yageze ku itaruki ya 12 z’ukwezi kwa kane 1994.

Yahakomereje umurimo we w’ubunyamakuru kuri Television TV5 Monde.

Yamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umunyamakuru w’umunyamwuga kandi w’inyangamugayo akora kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo by’U Rwanda.

Martin Mateso ni umwe mu bakoreye Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’Igifaransa, arakundwa cyane nk’uko Ntamuhanga Ningi Emmanuel abivuga, ati “Martin Mateso yavugaga Igifaransa neza kuri Radio Rwanda. Muheruka ansanga ku Kibuye, ubu akorera televiziyo zo mu Bufaransa”.

Uwo munyamakuru yavuye kuri Radio Rwanda ajya gukorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, ari na ho agikorera uwo mwuga.

Ni umwe mu bakoze umwuga w’itangazamakuru ari n’umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Bibiyana’, ‘Amagorwa yo mu rugo’, n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *