Abagize urugaga rw’Amakoperative (NCCR ) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abagize ihuriro ry’Amakoperative na Fedaration mu Rwanda (NCCR) barasabwa gukomeza kugira uruhare mu kubwiza ukuri abakiri bato ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, hagamijwe kubarinda gufatiranwa n’ubujiji bwo kutamenya amateka nyayo yaranze igihugu mu gihe cya Jenoside Mata 1994.
Babisabwe mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’amakoperative bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byabereye ku rwibutso rwa Gisozi, basuye kuri uyu wa Gatanu Tariki 14/6/2024.
Umulisa Jeannette, umuyobozi wa NCCR yasabye aba bakozi ko bakwiye kuba hafi y’Abarokotse no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugirango itazongera kubaho mu Rwanda.
Yasabye kandi buri wese kumva ko amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi adakwiye kugorekwa, ko ntawe ukwiye kurebera cyane ko abenshi babizi kuko babibayemo.
Mu kiganiro yahaye HANGA News yagize Ati” Turi mu bihe bigoye twibukamo ababyeyi,Abana, abavandimwe n’inshuti zacu zishwe zizizwa uko zavutse. Turabasaba ko mwagira uruhare mu kwamagana abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko muzi ukuri kuko mwayibayemo, bityo rero ni mwebwe muzi ibijyanye n’amateka mwanyujijwemo”.
Yakomeje ashimira Perezida Kagame, n’ingabo zahoze ari iza RPA kuba zarabagaritse Jenoside, Ati:”Ndashimira cyane ingazo za RPA n’umugaba wazo icyo gihe ariwe ubu Perezida Kagame kuba barahagaritse Jenoside, n’ibyiza ko tutakwibagirwa amateka ahubwo niyo musingi dukwiriye kwigiraho twese imvuga ikaba imwe ko bitazongera ukundi”.
Karenzi Nep, umwe mu banyamuryango ba koperative y’abahinga icyayi mu Rwanda, yabwiye HANGA NEWS ko ashimira inkotanyi zarokoye abicwaga. Avuga ko hakiri urugendo rwo guhangana n’abagifite imitima yinangiye kandi ikaba ikirimo ingengabitekerezo.
Akomeza asaba ko abakiri bato baganirizwa bakabwirwa ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta kuyagoreka.
Yagize Ati” Turashimira buri wese wagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga, ariko turacyafite urugendo rurerure kubera ko hari bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside batarunamura icumu, bagifite ingengabitekerezo ishingiye ku moko bacyumva ko amazuru agifite umwanya mu buzima bwabo, cyane ndavuga aho hanze birirwa kuri social media bayobya abantu bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Dr Alexis Kabayiza, Umujyanama mukuru mu bya tekenike muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) wari n’umushyitsi mukuru yasabye Abagize iri huriro gukomeza kwigisha neza amakeka yaranze ababyeyi bacu duhereye kubavutse nyuma ya Jenoside kuko tutabigishije bazigisha ibiterekeranye”.
Kugeza ubu NCCR ihurije hamwe amakoperative asaga ibihumbi 10 mu gihugu cyose, abarizwamo abanyamuryango basaga Miliyoni 6 z’abanyarwanda bahwanye na 40% byaturage batuye Igihugu nkuko ibarura rusange ku nshuro ya 5 ryabigaragaje.

Abayobozi n’abanyamuryango bashyira indabo ku Rwibutso rwa Gisozi.

Hari n’umuyobozi wa RCA Dr Mugenzi.

Hacanwe urumuri rw’ikizere.

Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative atandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari abayobozi batandukanye.

Umuyobozi wa NCCR avugana n’itangazamakuru.

