Ibyo utamenye mu muziki we, Mutimawurugo Claire yahishuye impamvu ibihangano bye byibanda ku muryango wa FPR-INKOTANYI
Umuhanzikazi , Uzwi ku izina rya Mutimawurugo Claire, yagiranye ikiganiro na HANGA NEWS atubwira byinshi bituma ahanga indirimbo zivuga ibyiza by’umuryango FPR-INKOTANYI hamwe na Chairman Paul Kagame.

Yatangiye ashimira nyakubwa Perezida Paul Kagame , Agira ati:”Nihereyeho , ndashimira umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame, ntacyo mfite namwitura usibye ishimwe , ibi Kandi ndabivuga nemye, kandi ntuje kuko umutima wanjye wuje amashimwe, mvuze ibyiza dukesha imiyoborere myiza bwakwira bugacya, icyo nzirikana n’urukundo akunda abanyarwanda kuko nitwe tuzi aho yadukuye Kandi turi no kubona aheza atujyana”.

Yakomeje avuga ko, nta wuhindura ikipe itsinda , ati:”Iterambere, Ubumwe , Demukarasi, nibyo bitumye igihugu cyacu cyema mu ruhando mpuzampahanga , none abanyarwanda tunyotewe ko Itariki igera tukerekeza ishimwe ryacu ku gipfusi gipfumbatiye byinshi Kandi byivugira , ngirango iyo tuvuze FPR-INKOTANYI twese twumva , Amahoro, Demukarasi , iterambere, ibikorwaremezo, amashuri, amavuriro n’ibindi byinshi tutarondora hano”.
HANGA NEWS, twabajije uyu muhanzikazi icyo avuga ku bavuga nabi u Rwanda ,ati:”Amazi atemba agwa ku rutare, agatemba rugasigara , icyo mbabwira nuko bazakomeza gusakuza urusaku rwabo rutambuke twe dusigare twemye, icyo dushaka turakizi nta mwanya twaha abashaka kutugarura mu bihe bibi twaciyemo”.
Akomoza ku bihangano bye, yatubwiye ko byose biva ku mateka u Rwanda rwaciyemo Kandi nawe yibuka ibihe yaciyemo bituma akora ibihangano bifasha abanyarwanda gukomeza kubumbatira Ubumwe, gusigasira ibyagezweho , no gushimangira ko nta wakongera kudusubiza mu icuraburindi, ibi byose dufite tubikesha FPR-INKOTANYI iturutse kumutoza w’ikirenga soko tuvomaho nyakubahwa Perezida Kagame”.
Ibi byose yatubwiye ko abikora nta gihembo ategereje cyangwa Indi nyungu mu mafaranga , ngo n’inkunga ye atanga mu kubaka igihugu yumva ari byiza gufasha abantu bato kumenya aho twavuye naho igihugu cyerekeza we, yahisemo kubyerekana mu buryo bw’ibihangano.
Indirimbo nshya aherutse gusohora ari nayo tugarutseho dore ibisobanuro byayo:
FPR NDAYEMERA SONGS:
MUREKE TUYIVUGE IMYATO
IYEE NDAYEMERA
KUKO IMVUGO NIYO NGIRO
IYEE NDAYEMERA
Tora, tora, Tora, Tora
Tara ku Gipfunsi (×3)

Ku giki? Ku gipfunsi.
From Mutimawurugo Claire

