Huye:Ubuyobozi bwa SACCO ya Rusatira bushyize umucyo ku makuru y’umukozi wabo ufunzwe
Ubuyobozi bwa SACCO ya Rusatira, mu kiganiro cyihariye na HANGA NEWS bushyize umucyo ku makuru yifungwa ry’umukozi wabo witwa Jamvier Mugeni.
Gasasira Jean Pierre, Manager wa SACCO ya Rusatira yabwiye HANGA NEWS ko inkuru yatambutse mbere harimo byinshi bitari ukuri, Ati:”Abatanze amakuru hari byinshi bavuze bitari ukuri, cyane ko SACCO yacu ari intangarugero mugutanga service nziza”.
Agaruka ku mukozi wabo , witwa Jamvier Mugeni yagize ,ati:”Uyu mukozi wacu, nitwe twamushyikieije RIB nyuma yo guhomba amafaranga menshi, twari twagerageje uko dushoboye ngo ayagarure tubona arimo gutinda , nibwo twamuhaye inzego z’umutekano kugirango zibigemo”.
Yakomeje ,avuga ko ,uyu munsi amafaranga yose yari yarahombye yamaze kuyagarura twayasubije kuri konti ya banki, Ati:”Ubu nta kibazo gihari , umukozi wacu amafaranga yahombye yose yayagaruye ,turatekanye”.
Yasoje , avuga ko , SACCO nta kibazo kindi gihari cyo kunyereza amafaranga y’abakiriya ,Ati:”Ntabwo twakwihanganira umukozi uwariwe wese, wakora nabi, Service yacu ni nziza batugane uko bisanzwe turahari twiteguye kubakira na yombi”.
Icyo navuga aka kanya, nuko abantu bakwirinda ibihuha kuko benshi bavuga ibyo badafitiye ibimenyetso.
Inkuru ya : Tuyikuze Hodali

