Kigali Leather Cluster bahangayikishijwe nuko mu Rwanda Impu z’Inka zikomeje guta Agaciro -Ikiro kimwe cyavuye ku mafaranga 1,500 kigeze kuri 200
Mu myaka ya kera mu Rwanda, hakiba uruganda rutunganya impu, zari zifite agaciro gakomeye ariko ruhagaritswe agaciro kazo karatakara ku buryo bukabije.
Ubu I Kigali ,habonetse ihuriro (Kigali Leather Cluster) riyobowe na Kamayirese Jean D’amour , Aho uyu wa 1/9/2023 hano I Kigali yahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho barimo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane.
Mukashyaka Germenie, Umunyamabanga wa Kigali leather cluster, yabwiye HANGA NEWS ko , kuva inganda zitunganya impu zafungwa mu mwaka wa 2010 , mu Rwanda zataye agaciro gakabije cyane, kuko icyo gihe ikiro kimwe cyaguraga amafaranga y’u Rwanda ari hagati (1,300 – 1,500) none ubu agaciro karamanutse cyane ikiro kigeze ku mafaranga hagati ari hagati y’ibiceri (150 -200).
Ati:”Bikomeje uko , ntaho twaba tugana, twifuza kongera kugarura agaciro ku ruhuru kugirango tubone amadovise na leta yunguke kubera umusoro , icyo twifuza nuko leta yatworohereza iri huriro ryacu Kigali Leather Cluster rigahabwa ingufu bakadushyigikira kuko impu zirahari ku bwishi pe…. ikibura nukubitunganya kinyamwuga kugirango uruhu rugire ubuziranye tubashe kurushyira ku isoko mpuzamahanga rufite agaciro,. n’urugamba rero bisaba ko buri wese yatwegera tugashyira hamwe nidukomeze gupfusha ubusa ibikomoka ku matungo tubiha abanyamahanga baduha ubusa bw’amafaranga Kandi natwe dushoboye”.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama nyunguranabutekerezo , bavuganye na HANGA NEWS bashimiye Kamayirese Jean D’amour wazanye igitekerezo cyo gushyiraho ihuriro rigamije kugarura agaciro k’impu mu Rwanda ,ati:”Twishimiye kuza mu nama , twunguranye ibitekerezo Kandi byiza, natwe biraduhangayikishije kuba turi gukorera mu bihombo ntaho twagera, ariko ibyo twemeranyije hano bishyizwe mu bikorwa igihugu cyacu , twajya dushyira ku isoko mpuzamahanga impu zuzuje ubuziranenge, natwe tugatangira gufata ku ifaranga ritubutse”.
Tubibutse ko, Umwaka ushize ku wa 30 Mata, ubwo hateranaga Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabereye muri Kigali Arena, Perezida Paul Kagame, yakomeje kuri iki kibazo, yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka ariko impu zizivaho zipfa ubusa.
Iki gitekerezo nicyo cyabaye imbarutso , aho Kamayirese yahise atekereza gushyiraho iri huriro , ariko urugendo ni rurerure bisaba ko leta yashyiraho ingamba zikumira bamwe bita rusahurira munduru babagira inka ahatemewe impu bakazangiza.

Kamayirese Jean D’amour, niwe wari uyoboye iyi nama.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama.

Bamwe mu bitabiriye inama, bavuganye n’itangazamakuru bashimiye Kamayirese wazanye iki gitekerezo.

Bagaragaje ko , Kigali Leather Cluster ihawe imbaraga impu z’Inka zagarura agaciro mu Rwanda.

Uku Niko , babaga Inka, bugezweho batangije uruhuru.

