Kicukiro:Umugore aratabaza – Bertrand Nkurikiyimana bashakanye yamukomerekeje intoki amuziza ubwoko

Umugore witwa Uwimpaye Aline , arimo gusaba guhabwa ubutabera nyuma yaho umugabo we bashakanye witwa Nkurikiyimama Bertrand amukase intoki agatabaza inzego z’umutekano zikahagera zamutwara agahita yongera gufungurwa.

Uyu mugore avuga ko batuye mu murenge wa Kagarama , mu kagari ka Kanserege, mu mudugudu wa Kanserege.

Yabwiye itangazamakuru ko , Bertrand bashakanye byemewe n’amategeko basezeranye ivanguramutungo risesuye bamaranye Imyaka 4, bamaze no kubyarana abana 3.

Amakimbirane afitanye n’umugabo we amaze igihe, ati:”Maze igihe ndega mu nzego z’ibanze ko umugabo amaze igihe antoteza sinyisinzira, ariko ntacyo bafasha, buri munsi Bertrand abwira amagambo mabi kugeza naho byafashe intera asigaye anyurira ko atemera n’ubwoko bwanjye”.

Ejo hashize ,Tariki ya 3/4/2023 nibwo uyu mugabo yaje mu rugo yirakaje afata ikirahure ashaka kugikubuta mu mutwe uyu mugore akinga akaboko kirameneka , ati:”Yafashe ikirahure ashaka kumena umutwe ntega akaboko turakirwanira amahirwe ndatabaza abaturage barantabara n’inzego z’umutekano ziramutwara ariko natunguwe nuko navuye Kwa muganga kubera intoki zari zangiritse nsanga bamurekuye”.

Uyu mugore avuga ko , ubu yaraye atanze ikirego kuri RIB station ya Kicukiro , ariko nta kizere afite ko bamufasha, ati:'”Nta kizere mfite ko nzabona ubutabera , ndasaba ko nafashwa naho ubundi ubuzima bwanjye buri mu kaga isaha n’isaha uyu mugabo yanyivugana”.

Uyu mugore avuga ko umugabo we , yigambaga ko ntacyo yaba akomeye nawe akaba aribyo ashingiraho kuko Polisi yamukuye mu rugo amaze kumukomeretsa ariko bahise bamurekura”.

HANGA NEWS twagerageje kumuvugisha uyu Bertrand ntibyakunda, nagira icyo atubwira turabishyira mu nkuru itaha, dore ko ahohotera umugore we yigamba ko ntacyo yaba akomeye.

Turacyakomeje gushaka amakuru ajyanye n’amakimbirane y’uyu muryango.

Intoki yerekaga umunyamakuru uburyo Bertrand yamukomerekeje.

Ifoto yabo bagishakana.

Raporo mu nzego z’ibanze igaragaza amakimbirane yatangiye kera.

Andi makuru mashya,Raporo nshya y’umukuru w’umudugudu ku kirego cyatanzwe na Aline wavugaga ko, umugabo we Nkurikiyimana Bertrand babyaranye abana 3, yashatse kumukubita ikirahure mu mutwe, bikarangira yangiritse intoki, ariko yava kwa muganga agasanga yarekuwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *