Gitega:”Abavuga nabi Paul Kagame Chairman w’umuryango wacu FPR -Inkotanyi”,Turabaseka!-Babiterwa n’ishyari ryo kutishimira iterambere abanyarwanda atugejejeho
Umuyobozi wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge, Emmy NGABONZIZA yitabiriye inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gitega, aho barimo kwishimira ibyiza bagezeho bakesha FPR -Inkotanyi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 35 uyu muryango umaze uvutse.
Emmy NGABONZIZA wari umushyitsi mukuru yashimiye chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame , aho yavuze ko ibyo yemereye abaturage batuye umurenge wa Gitega byatangiye kubageraho, ati:”Nyitangira kuyobora akarere ka Nyarugenge, ndabyibuka hano mu murenge wa Gitega mwari mufite ibyifuzo bitandukanye cyane cyane imihanda, amazi meza, inzu zigezweho , n’ibindi …., ariko ubu murabona ko byatangiye, tumaze kubona inzu nziza zigeretse , imihanda ngiyo yatangiye gukorwa,byose tubikesha imiyoborere myiza ya Chairman wacu Paul Kagame”.
Emmy NGABONZIZA yakomeje yibutsa abanyamuryango ko hari bamwe babona ibyiza bagezeho bikabatera ishyari , ati:”Tutagiye kure , muri ino minsi abaturanyi barimo kuvuga nabi chairman wacu Paul Kagame, ariko twe tuzi agaciro adufitiye, turabaseka cyanee……kuko barimo gukoreshwa n’ishyari kenshi bashukwa n’abasize bahekuye u Rwanda bari kumwe nabo , bagifite ingengabiterezo ya Jenoside”.
Emmy NGABONZIZA yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gitega ,gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda bamagana ikibi cyose, gushyira hamwe no gukora ibikorwa bibateza imbere ubwabo n’imiryango yabo.
Mugambira Etienne, Komiseri w’ubukungu n’imiyoborere mu murenge wa Gitega , yagaragaje bimwe mu bikorwa by’amajyambere n’iterambere bagezeho avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza ya Chairman Paul Kagame.
Avuga ko hari byinshi byagezweho ariko bagikomeje urugendo bifuza kugera kure.
Mu byakozwe bishimira mu murenge wa Gitega, nuko abana bagera kuri 284 batari banditse mu bitabo by’irangamimirere ,ubu banditswe nta kibazo.
Ikindi imiryango 25 yaseranye byemewe n’amategeko biri mubyakemuye amakimbirane mu ngo, umwaka ushize ,Urubyiruko 108 bitabiriye urugerero.
Abunzi baciye neza Imanza 23, Izindi 16 zaciwe n’inyangamugayo za Gacaca, ibi nabyo biri mubyo bishimira ko byazamuye ibipimo byiza muri gahunda yo gutanga ubutabera mu baturage.
Abantu 645 bitabiriye gahunda ya Ejo Heza , abandi 318 n’urubyiruko aho bizigamye amafaranga asaga Miliyoni 22 Rwf.
Operation yiswe 18 ni kimwe mubyafashije abaturage bose b’umurenge wa Gitega kwizigama umwaka wose muri gahunda ya Ejo Heza.
Kubijyanye n’ibikorwaremezo, komiseri Mugambira Etienne, yavuze ko Mpazi iri kubakwa ,ndetse n’imiturire inzu ziri kuvugururwa , n’ibikorwa byo gukora umuhanda birimbanyije kuko hazakorwa ibirometero 8. Inzu zigeretse hamaze kubakwa imwe ubu yatujwemo imiryango 11, hatangiye umushinga wo kubaka izindi ku ikubitiro 4 zirimo kuzamuka zagenewe imiryango 18.
Imibereho myiza, Mugambira yavuze ko abazunguzayi 162 bahawe ibibanza byo gukoreramo , muri bo 50 bahawe igishoro cy’amafaranga agera kuri Miliyoni 2.5 Rwf.
Ikindi Yagarutseho anavuga ko bishimira cyane, nuko abikorera mu murenge wa Gitega, bamaze gusora Miliyoni zirenga 200 Umusoro ungana na 75%.
Amakoperative 115 yose ubu yahuguwe arimo gukora kinyamwuga.
Abaturage 76 bahawe inkunga y’ingoboka ihwanye na Miliyoni 8 Rwf, Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagera 70 batishoboye bahawe inkunga ya Miliyoni 7 Rwf.
Naho abaturage 185 bahawe akazi muri VUP bahembwa agera kuri Miliyoni 18 Rwf.
Mu rwego rwo Kurwanya igwingira ry’abana hubatswe Uturima tw’igikoni tugera kuri 203, hanubakwa ubwirero 6, Abana bata ishuri basubijwe mu ishuri.
Urubyiruko 120 bashya bateye intambwe idasubira inyuma barahira kwinjira mu muryango wa RPF -Inkotanyi.
Inteko rusange yo kwizihije isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, byakozwe muri buri kagari, aho Hatanzwe ibikoresho by’ishuri birimo Gaz, abazunguzayi bagiye bahabwa igishoro cy’amafaranga yo gukomeza gukora ubucuruzi buciriritse, n’ibindi…..
Inteko rusange, yasojwe n’ubusabane kuri Bose.
Uyu muhango wabimburiwe no kurahiza abanyamuryango bashya bagera ku 10.

Chairman w’umurenge FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge Emmy NGABONZIZA ubwo yari ageze mu murenge wa Gitega.

Aho inteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gitega yabereye.

Abanyamuryango bitabiriye bari benshi.

Emmy NGABONZIZA ubwo yarimo abwira abanyamuryango ko abavuga nabi chairman Paul Kagame, ari bamwe babiterwa n’ishyari ryo kutishimira iterambere Gitega igezeho.

Komiseri w’ubukungu n’imiyoborere Mugambira Etienne abwira abanyamuryango iterambere Gitega igezeho.

Hitabiriye abayobozi batandukanye.

Chairman w’umurenge FPR-Inkotanyi mu murenge wa Gitega, yicaranye n’abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango.

Byari ibyishimo gusa, ababyeyi bacinya akadiho.

Harahiye abanyamuryango bashya bagera ku 10.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye bari bizihihwe.

Basusurukijwe n’umuhanzi (Mutima w’urugo Claire).

Umuhango wasojwe bacinya akadiho, bizeza chairman Paul Kagame ko ibyiza FPR-Inkotanyi yabagejejeho nta wabisenya bareba.

