Mu murenge wa Kigali hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa
Buri mwaka tariki ya 25 Ugushyingo, u Rwanda rwifatanya n’isi yose gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Mu murenge wa Kigali ,niho hatangirijwe ubu bukangurambaga ku rwego rw”akarere ka Nyarugenge, bwatangijwe n’urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, rwatangiriye mu muhanda rusorezwa ahabereye ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini, sosiyete sivile ndetse n’abaturage muri rusange ku ngamba zo guca burundu ihohoterwa iryo ariryo ryose by’umwihariko irikorerwa abagore n’abakobwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge wungirije (DDEA) Nshutiraguma Esperance yasabye abanyarwanda bose kudahishira abasambanya abana b’abakobwa kugira ngo bahanwe.Ati”Ingaruka zituruka ku gusambanya abana ni nyinshi, guterwa inda no kubyara imburagihe, kwandura indwara zidakira, impfu, guhagarika no gucikiza amashuri, guhungabana n’izindi ngaruka.Turasaba abaturarwanda muri rusange kudahishira ihohoterwa no kugira uruhare mu gukumira gusambanya abana no gutwita kw’abangavu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 25 n’igifungo cya burundu hashingiwe ku myaka y’umwana wasambanyijwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Dufatanye ,twubake umuryango uzira ihohoterwa”.
Umuhuzabikorwa wa CNF mu karere ka Nyarugenge Leatitia , yasabye abitabiriye gutangiza ubu bukangurambaga kwita ku bana basambanyijwe no kurushaho kubagaragariza urukundo aho kubatoteza no kubita amazina mabi
Ati”Abana bacu basambanijwe tugomba kubitaho by’umwihariko, tukabasubiza mu buzima busanzwe ndetse bakeneye n’urukundo rurenze kubera ko abatarasobanukirwa neza babongerera agahinda bakabita amazina mabi abatesha agaciro, ntabwo bikwiye.”
Ntirushwa Christopher Gitifu w”umurenge wa Kigali yakira abashyitsi yagize ,ati:”Ati”Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ni urugambba ruhoraho, kandi twese tugomba gufatanya tugatanga amakuru kubasambanya abana b’abakobwa kuzageza iki kibazo kirandutse burundu kuko ni umuco mubi cyane ntabwo cyiduhesha agaciro namba, kandi kibangamira iterambere rirambye.”
Muri uyu muhango hagaragaye umuryango wa Rwasa Celestin , na Mukankaka Christine batanze ubuhamya bwuko babaye mu bihe by’amakimbirane ,ariko ubu biyunze bameze neza.
Nyuma baje guha ikiganiro HANGA News bavuga ko babyaya abana 8, muri bo 2 bahohotewe baterwa inda ari bato, umwe yabyaye afite Imyaka 16 undi 17.
Bari gusaba ubufasha , leta ngo ibafashe kuko ntibarabona ubutabera .
Ubu bukangurambaga ,buzibanda mu gusura abana bahohotewe , ibiganiro bigamije gukumira ihohoterwa, no gushakisha abakoze ubyaha bashyikirizwe ubutabera n’ibindi bitandukanye.

Gitifu ari mu rugendo rwo Kurwanya ihohoterwa .


Umuryango wabanaga mu makimbirane yatanze ubuhamya uko wiyunze.

Abayobozi batandukanye bitabiriye.

Umuhuzabikorwa wa CNF atanga ikiganiro.

Ubwitabire bw’abaturage bwari bushimishije.

Hari abayobozi n’abaturage batandukanye.

Hakozwe urugendo rwo Kurwanya ihohoterwa.

Hari n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Ifoto rusange.

