Ibikomoka ku buhinzi bikorerwa mu Rwanda bigiye gukurirwaho umusoro

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi bitunganyirizwa mu Rwanda bigiye gukurirwaho umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

Yabitangaje kuri uyu wa uyu wa 12 Nzeri 2022 mu kiganiro yatanze kuri Radio 1 ubwo yavugaga ku izamuka ry’ibiciro rimaze iminsi rigaragara ku masoko.

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15,9% mu kwezi kwa Kanama 2022 ugereranyije na Kanama 2021. Ibiciro muri Nyakanga 2022 byari byiyongereyeho 15,6%.

Muri Kanama ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 29,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 12,6% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 18,5%.

Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko leta yabonye ko ibiciro byiyongereye cyane muri uyu mwaka, ugereranyije n’ushize.

Ati “Dufashe ibiciro byose uko byagiye bizamuka muri rusange muri uyu mwaka turimo wa 2022, wenda ukareba n’uheruka turemeranywa rwose ko ibiciro muri rusange byazamutseho hafi 20%.”

Yakomeje avuga ko umwe mu miti ishobora gutuma abaguzi boroherwa ari ugukuraho umusoro wa (TVA), kuri bimwe mu bikomoka ku buhinzi bikorerwa mu Rwanda.

Ati “Ibyo tugiye gukora ni ukuvana (TVA) ku bintu bimwe na bimwe bikomoka ku buhinzi birimo kawunga n’umuceri […] kuko ibiciro biriho bigora umuguzi binangiza ipiganwa ugereranyije n’ibindi bikomoka ahandi.”

Yongeyeho ko bizaha umwanya ibikomoka ku buhinzi bikorerwa mu Rwanda kuko usanga hari ubwo bitsikamirwa n’ibituruka hanze.

Ati “Nk’umuceri hari uturuka muri Tanzania mwinshi, ibi bintu turi kubikora na MINECOFIN na RRA biri mu nzira nziza kandi ntabwo muzatinda kubona ko guverinoma hari umwanzuro yabifasheho.

Minisitiri Prof Ngabitsinze yagarutse kandi ku kibazo cy’izamuka ry’igiciro cy’ibirayi mu buryo budasanzwe, avuga ko hari itsinda ryoherejwe mu bice bya Musanze ngo harebwe impamvu y’iri zamuka kuko ridasobanutse.

Magingo aya, ikilo cy’ibirayi kigeze ku mafaranga 500 Frw mu Karere ka Musanze.

Umusoro wa TVA ni umusoro wakwa ku bintu n’imirimo bikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibitumizwa mu mahanga. Utangwa ubariwe ku ijanisha rya 18%, ku buryo wiyongera ku giciro kirihwa n’umuguzi w’ikintu cyangwa wa serivisi. Uwo musoro wishyurwa n’umuguzi wa nyuma.

Umuntu wese ugejeje ku gicuruzo kirenze amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 cyangwa kingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 5 Frw mu gihembwe agomba kwiyandikisha muri TVA mu Buyobozi bw’Imisoro mu gihe kitarenze iminsi irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *