Nyarugenge: ”Umunsi wa Mwalimu”: Abarezi bashimira Kagame ku bikorwa byo kubateza imbere

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, abarezi bo mu karere ka Nyarugenge bizihije ku rwego rwo hejuru Umunsi Mukuru wa Mwalimu, umuhango wabereye ku kigo cya EPA Saint Michel, witabirwa n’abanyeshuri, abarezi, abayobozi b’amashuri ndetse n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere.

Uyu munsi wizihijwe mu byo kwishimira intambwe uburezi bw’u Rwanda buri kugenda butera, ariko unaba umwanya wo kugaragaza ibyifuzo n’ibitekerezo by’abarezi bifuza ko ubuzima bwabo bukomeza gutera imbere mu buryo burambye.

Mu kiganiro na HANGA NEWS, umuyobozi w’iri shuri, Bwana Rusingizandekwe Antoine, yashimiye cyane Leta y’u Rwanda imbaraga ikomeje gushyira mu guteza imbere uburezi. Yagize ati: “Turashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gushyira imbere mu mibereho myiza y’umwarimu. Ibyagezweho birivugira – Umwarimu arimo kugenda asubizwa agaciro, kandi ibyo bigaragarira cyane mu ishyirwaho rya koperative Umwalimu SACCO, yaduhaye imbaraga zo kwiteza imbere mu buryo bufatika. Uyu ni umusingi ukomeye ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi n’iterambere ry’umwarimu muri rusange.”

Bwana Rusingizandekwe yakomeje ashishikariza abarimu gukomeza umurava n’icyizere mu kazi, anibutsa ko umwarimu ari we shingiro ry’ahazaza h’igihugu. Asaba ubufatanye no gukomeza gukorera hamwe.

Mukandori Jacqueline, umwarimukazi wigisha kuri G.S Camp Kigali, na we yatanze ubuhamya bwe bwuzuye urukundo rw’akazi ariko runagaragaza imbogamizi abarezi bahura nazo muri iki gihe.

Yagize ati:“Twishimiye ko Leta yita ku burezi n’umwarimu, ariko turasaba ko hashyirwaho ingamba zo kongera umushahara w’umwarimu. Ubu ubuzima burahenda, ibiciro ku masoko byazamutse cyane, ku buryo umushahara utagihagije mu buzima bwa buri munsi. Twifuza ko Leta yongera kureba iki kibazo, kugira ngo umwarimu akomeze gukora atuje kandi yishimye.”

Mukandori yashoje ashimira bagenzi be b’abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ku bufatanye n’ubwitange bakomeza kugaragaza buri munsi cyane mu gutanga uburezi bufite ireme.

Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, bwashimye uruhare rukomeye rw’abarezi mu iterambere ry’igihugu. Bwashimangiye ko umunsi nk’uyu ari amahirwe yo gushimira abarimu no kwibutsa ko ari rwo rufatiro rw’ejo hazaza h’u Rwanda.

Ubuyobozi bwatangaje ko:“Akarere ka Nyarugenge kagomba gukomeza gushyigikira uburezi bufite ireme, kandi twiyemeje gukorana bya hafi n’abarezi kugira ngo imiterere y’akazi n’imibereho yabo irusheho kuba myiza. Turashimira abarimu ku bw’igihe, ubwitange n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza.”

Bwasoje bushishikariza abarezi gukomeza gukorera hamwe, baharanira kurera abanyeshuri b’abanyempano bazubaka u Rwanda rufite indi ntera mu iterambere.

Umunsi mukuru wasojwe mu birori byasusurukije abari bitabiriye, bishimira umusanzu w’umwarimu n’uruhare rwe mu kubaka igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *