Rulindo:Naguze inzu ndanavugurura, ariko sinayitahamo” — Karangwa avuga ku makimbirane na Zaninka gusaba kuranganurwa

Amakimbirane ku nzu: Karangwa Jean Claude avuga ko yayiguze akayishyura, ariko ntayibone.

Rulindo: Amakimbirane ashingiye ku mutungo akomeje kuvugwa hagati ya Karangwa Jean Claude na Zaninka Liliane, aho Karangwa avuga ko yaguze inzu akishyura amafaranga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse hakaba harakozwe n’ihererekanya ry’ubutaka, ariko ko kugeza ubu atarabasha kuyitunga kuko Zaninka akiyibamo.

Ikibazo kivugwa cyabereye mu Mudugudu wa Mayange, Akagari ka Bubangu, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Karangwa avuga ko yaguze inzu miliyoni 7 Frw

Karangwa Jean Claude avuga ko yaguze inzu kwa Zaninka Liliane, nyuma y’uko impande zombi zemeranyijwe ku igurishwa ryayo. Avuga ko nyuma yo kwishyura amafaranga bari bumvikanyeho, hanakozwe ihererekanya ry’ubutaka ndetse inzu iza kwandikwa mu izina rye.

Karangwa avuga ko inzu yari ishaje ku buryo byabaye ngombwa ko ayivugurura, agashyiramo amafaranga menshi.

Yatangarije Ingenzi News Paper na Ingenzinyayo.com, dukesha iyi nkuru kivuga ko iyo ufashe amafaranga yashowe mu kuyivugurura n’agaciro k’inzu, ubu ishobora kuba ifite agaciro kagera kuri miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ati:

«“Jyewe naguze inzu na Zaninka Liliane kugeza naho dukoze ihererekanya ry’ubutaka kugeza n’ubu inyandiko ziri ku izina ryanjye.”»

Nubwo avuga ko yarangije kugura no kwandikisha umutungo, Karangwa avuga ko ikibazo gikomeye ari uko Zaninka Liliane atigeze ava muri iyo nzu.

Urubanza rwagejejwe mu rukiko

Karangwa avuga ko kubera ko ikibazo kitakemutse mu bwumvikane, yagejeje ikirego mu rukiko kugira ngo ikibazo gikemurwe mu buryo bw’amategeko.

Avuga ko mu gihe cy’iburanisha hasabwe ko hakorwa igenagaciro ry’umutungo, ariko ko urubanza rwaje gusibwa mbere y’uko ikibazo kirangizwa.

Ubu impande zombi zikomeje gutegereza indi tariki y’urubanza kugira ngo ikibazo gikomeze gukurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Zaninka avuga ko ikibazo kiri mu nkiko

Ku ruhande rwa Zaninka Liliane, avuga ko atifuza kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo kuko kiri mu nzira z’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na Ingenzi News Paper na Ingenzinyayo.com, yavuze ko ikibazo cyabo kiri mu rukiko ndetse no mu yindi nzira y’ubutabera, kandi ko bategereje itariki bazahamagarirwaho.

Mu magambo ye yagize ati:

«“Ibyacu biri mu rukiko no muri ribu. Dutegereje itariki yo guhamagarwa.”»

Zaninka kandi yavuze ko hari abandi bantu bafite ibibazo by’amafaranga bifitanye isano n’iki kibazo, ariko ko ibisobanuro birambuye bizatangwa mu gihe ikibazo kizaba kiri imbere y’inzego zibifitiye ububasha.

Ikibazo gitegereje umwanzuro w’ubutabera

Amakimbirane nk’aya ajyanye no kugura no kugurisha imitungo ashobora kugira ingaruka ku mutungo n’imibanire y’abaturage, cyane cyane iyo habaye impaka ku kwishyura, ihererekanya ry’ubutaka cyangwa gutanga umutungo wagurishijwe.

Kugeza ubu, nta mwanzuro wa nyuma w’urukiko ku kibazo cya Karangwa Jean Claude na Zaninka Liliane uratangazwa. Bityo, ibirego bya buri ruhande bikwiye gufatwa nk’ibitekerezo n’ibirego by’impande bireba, mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’inzego zibifitiye ububasha.

HANGA NEWS izakomeza gukurikirana iki kibazo no kugeza ku basomyi amakuru mashya azagaragara mu gihe urubanza ruzaba rukomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *