Ubujura bwari bumaze guhangayikisha abaturage: Polisi yafashe 16 i Nyarugenge
Nyarugenge: Polisi yafashe 16 bakekwaho gutega abaturage bakabambura.

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abantu 16 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi byari bimaze igihe bihangayikishije abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge.
Abafashwe ni abo mu bice birimo utugari twa Nyabugogo, Kigali, Ruliba na Mwendo, aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ko bategerwa n’abantu bakabambura telefoni, amafaranga ndetse n’ibindi bintu baba bavanye guhaha mu isoko rya Nyabugogo.

Bamwe mu baturage batangaje kandi ko aba bajura batagarukaga ku kwambura gusa, ahubwo ko hari n’abakomeretsaga abo bambuye, cyane cyane mu masaha y’ijoro cyangwa mu gitondo cya kare.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byihariye byo gufata abakekwaho ubu bujura, kuva ku wa 1 kugeza ku wa 9 Nzeri 2026, hafatwa abantu 16 muri utu tugari twavuzwe haruguru.

Abafashwe bemeye uruhare mu bujura
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze.
Yasobanuye ko abenshi mu bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwakorwaga ku muhanda uva Nyabugogo ugana Giti cy’Inyoni ukagera i Ruliba, aho by’umwihariko abaturage bagendaga muri uyu muhanda mu gitondo cya kare cyangwa nimugoroba ari bo bibasirwa.

CIP Gahonzire yavuze ko hari n’agace ka Kamenge kari mu byibanzweho, kubera ko hari hamaze kugaragara ibikorwa byinshi byo gutega abaturage no kubambura.
Mu bafashwe kandi harimo abakekwaho kurira imodoka zitwara imizigo, bakajya gupakurura imizigo hanyuma bagahita biruka bajya mu kibaya kiri hafi y’uyu muhanda.
Abandi bafashwe mu Kagari ka Mwendo bakekwaho gutobora amazu y’abaturage no kwiba imitungo iri imbere mu nzu.
Ibiyobyabwenge n’ubusinzi mu bikekwa

Polisi ivuga ko mu makuru y’ibanze yakusanyijwe nyuma yo gufata aba bantu, bamwe mu bakekwaho ubu bujura bemeye ko bakoreshaga ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga.
Ibi bikorwa byari byaratumye abaturage bo muri ibi bice bagira impungenge ku mutekano wabo, cyane cyane ku bantu bakora ingendo mu masaha ya mu gitondo na nijoro.
Polisi yashimangiye ko umutekano ukomeje gukazwa
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage bo muri ibi bice ko yafashe ingamba zo gukomeza kubarindira umutekano, zirimo kongera amarondo ahoraho, cyane cyane mu masaha y’ijoro.
Yanashishikarije abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze, batanga amakuru ku bantu bakekwaho cyangwa bazwiho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha.
Polisi yasabye kandi abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura n’ibindi byaha kubireka, bagashaka imirimo n’ibindi bikorwa byemewe n’amategeko.
Yagize iti: “Ubujura burakenya, ntibukiza.”
Ibikorwa byo gushakisha no gufata abandi bakekwaho gukorana n’aba 16 byafashwe birakomeje. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri umwe ndetse n’abandi bashobora kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa.

