Kamonyi:Umuyobozi w’umurenge wa Runda yabeshye umunyamakuru
Ubwo itangazamakuru rya HANGA News,twari mu mudugudu Nyagacyamo, akagari ka Muganza, umurenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, hari abaturage bafite ikibazo cyo kuba bamaze ibyumweru bitatu badafite aho kunyura kubera abashoramari bubaka bashyize amabuye n’imicanga mu muhanda rwagati,hari ku isaha ya saa sita n’iminota 40 z”uyu wa 18/10/2022.
N’ikibazo bavuga ko bamenyesheje inzego z’ibanze ariko bavunira ibiti mu matwi, ubwo HANGA News twari hano hari ikibazo twavugishije umuyobozi w’umurenge wa Runda ,Jean Pierre Egide Ndayisaba tumubaza impamvu abaturage batabaza ntibafashwe, agira ,ati:”Icyo kibazo nahavuye mu gitondo bagicyemuye? umunyamakuru ati”ko mpari mbona nta kintu nakimwe cyirakorwa? Gitifu ati” ubwo wibeshye siho uhagaze”.
Kubera umunyamakuru yari yamenyesheje Polisi , tugihari umuyobozi wa Polisi (D.P.C) mu karere ka Kamonyi yahise ahagera , avugana n’umuturage wafunze uyu muhanda batangira gushyiraho abaturage kubikuraho, nubwo ubona ko bitakunda cyeretse Hifashishijwe imashine kubera ubwinshi bwabyo.
Haribazwa impamvu ,Gitifu abeshya umunyamakuru kubibazo abajijwe bibangamiye abaturage nawe azi, barasaba inzego zindi kubafasha kuko Gitifu afatanya n’inzego z’ibanze kubirengagiza, kuko hepfo yari n’umushoramari ufite akabari wubatse mu muhanda rwagati ubuyobozi burebera.








