Huye-Rusatira:Umugabo yatemye urutoki rw’umukoresha we yihimura ko amurimo ideni ry’ibiceri 500 Rwf
Mu murenge wa Rusatira, akarere ka Huye, haravugwa urugomo, umugabo afunzwe akurikiranyweho kwangiza Imyaka yo mu murima (Urutoki).
NSHIMYUMUREMYI Laurent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira , yemeje aya makuru , ku murongo wa telefoni yabwiye HANGA News ko ibi byabaye, agira ati:”Nibyo Koko? twafashe umwe mu bagabo ducyeka ko ari we wangije Imyaka mu murima, uwasabye akazi ko gutunda ifumbire nawe yashyizeho undi umufasha, hanyuma uwo yashyizeho aza kwishyuza umukoresha amafaranga 500 Rwf arayamwima avuga ko Atari we yahaye akazi”.
Gitifu yakomeje avuga ko , uyu mukoresha witwa Uwimana Emmanuel ubarizwa ahitwa Kimuna , yamusabye kuzana nuwo yahaye akazi, aho kumuzana yagiye avuga ko aza kumuhombya ,ati:”Ibi bimaze kuba twakoze inteko n’abaturage , hanyuma dusanga uyu wagiye wigamba ko azahombya uyu mukoresha we bimufata, twamushyikirije RIB hari gukorwa iperereza”.
Gitifu ,Nshimyimuremyi arasaba abaturage kutihanira , avuga ko igihe abaturage bagiranye ibibazo bagana ubuyobozi bukabafasha kuko nibo bubereyeho.
Iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo ya 59 y’itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.
Iyi ngingo ivuga ko iyo icyaha kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y”imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu .





