#Kwibuka31:Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko Muhima yapfushije Abatutsi benshi

Bamwe mu barokokeye kuri St Famille mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, batangaza ko mu yahoze ari Segiteri Rugenge na Muhima zapfushije Abatutsi benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi Mata 1994 mu Murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Wungirije, Senateri Kayitesi Usta, Abadepite, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Inzego z’umutekano n’imbaga y’abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yihanganishije abafite ababo biciwe ku Muhima no mu nkengero zaho.

Yibukije ati: “Aha hantu twahuriye twibuka, imbere ya Kiliziya ya Ste. Famille, hafite umwihariko. Hagaragaza uburyo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, Umututsi nta hantu yari kwihisha… Ubwicanyi bwakorwaga ku bufatanye n’abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abayobozi b’amadini… Bose bari bahuje imbara kugira ngo barimbure Abatutsi, aha turi haguye Abatutsi benshi”.

Umutangabuhamya Karangwa Jean Marie Vianney warokokeye kuri Sainte Famille yavuze ko Abatutsi benshi bahahungiye bazi ko ari inzu y’Imana bari buhakirire ariko siko byagenze.

Yagarutse ku itotezwa n’ubugome ndengakamere bakorewe ashima ingabo za RPF Inkotanyi zabarokoye.

Yakomeje avuga ko umwihariko wa Muhima muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko Segiteri Rugenge na Muhima zari ziyobowe n’abagore mu gihe ari bo bakabaye batanga ubuzima.

Ibuka mu murenge wa Muhima, batangaza ko kugira ngo imbaga y’Abatutsi yari yahungiye St Famille ihashirire ngo byagizwemo uruhare n’uwari Padiri Wenceslas Munyeshyaka ndetse n’abandi banyapolitiki bari barimo na Perefe wa Kigali Col Renzaho Tharcisse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *