Kigali: EAC yamenyeshejwe Ikibazo cy’Impu zangirika mu Rwanda yizeza ko bagiye kugishakira umuti urambye
Kuri uyu wa Gatanu , Tariki ya 11/10/2024 Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba rwagiranye Ibiganiro n’Abikorera mu Rwanda, aho bagarutse ku guteza Imbere ishoramari muri Afurika.

Hagaragajwe Ibibazo byinshi bikibangamiye ishoramari muri Afurika no mu Rwanda muri Rusange, aho Hagaragajwe Ikibazo cy’Impu zaheze mu bubiko zikaba ziri kwangirika ndetse n’abakora mu mpu bakaba barahombye aho hari ibwiriza ribabuza kuzijyana hanze y’Igihugu.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda KAMAYIRESE Jean D’amour yagaragarije Abari bitabiriye Inama ko bafite imbogamizi yuko batewe ibihombo no kuba impu zangirika ndetse ko Bamwe kubera Ibihombo banaterejwe Cyamunara Imitungo yabo.
Yagize Ati: ” Twebwe Abakora Ibikomoka ku mpu twahuye n’Ibihombo kuburyo uyu munsi dufite Ibibazo twatewe n’ibihombo byo kuba Impu zarangirikiye mu bubiko. Kandi nkuko Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabivuze , dufite impu nziza ariko ntacyakozwe ngo zibone isoko. Icyakora turashima Minisitiri W’Ubucuruzi uriho ubu ikibazo twakimugejejeho atwizeza Imikoranire mu kugikemura.”

Uyu muyobozi kuri iki kibazo yatanze, Hatanzwe Ibitekerezo mu kugikemura, aho Minisitiri w’Ubucuruzi Prudence Sebahizi yavuze ko ikibazo bakizi nka Minisiteri ikaba yijeje ko kiri gukorerwa Ubuvugizi.

Yagize ati: ” Mu by’ukuri ikibazo cy’abakora Ibikomoka ku mpu twaracyumvishe kandi dukomeje gukorana nababikoramo ngo tugishakire igisubizo. Mu byo duteganya hafi harimo gushakwa uko hakubakwa Uruganda rutunganya Impu(Tanary Park) ndetse ariko nundi ubyifuza ahawe ikaze kuko Ubutaka burahari bwahakubakwa uruganda.”

Mu bandi batanze Ibitekerezo harimo n’ushinzwe inganda Mu mu ryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yijeje ko Mu nama izaba mu kwezi kwa Cumi na kumwe uyu Mwaka iki kibazo cy’impu mu Rwanda kiri mu bizigwaho kigashakirwa umuti urambye.
Iyi nama y’Urugaga rwabikorera muri Afurika y’Iburasirazuba yari yanitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika Y’Iburasirazuba aho yavuze ko hari ibibazo akuye muri iyi nama agiye kugeza kuzindi nzego zikabikurikirana harimo n’Ikibazo cyabakora Ibikomoka ku mpu mu Rwanda.

