Uko ibikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation byahinduye ubuzima bwa benshi

Abatewe inkunga n’Umuryango Imbuto Foundation ndetse n’abarimo kwiga mu mashuri y’imyuga uyu muryango ufatanyamo na ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, barashimira urukundo bagaragarijwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu rwo kubitaho none ubu bakaba barabaye abagabo bo guhamya iterambere bagezeho.

TSS Nyamata ni ishuri ryigisha imyuga ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation ku nkunga ya ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Tugeze aho abanyeshuri bashyira mu ngiro ibyo biga bya mekanike ku buryo abaryigamo bavuga ko iri shuri ritanga icyizere cy’ejo hazaza kuri bo.

Ku rundi ruhande kandi bagenzi babo bo bari mu bikorwa byo kubaka ikibuga cyo kwidagaduriramo ariko bari kubikora bashyira mu bikorwa amazomo ngiro y’ibyo biga mu ishuri.

Baravuga ko bashingiye ku muvuduko igihugu kiriho ndetse n’iterambere ry’imyubakire hirya no hino bibaha ikizere ko imyuga bari kwiga izababera imbarutso yo kwiteza imbere.

Imbuto Foundation ni umwe mu miryango wamaze kubaka imitima ya benshi cyane cyane urubyiruko maze bongera kugarura icyizere cyo kubaho bakurikije imiryango bakomokamo.

Uwiragiye Theophile ni umwe mu barihiwe amashuri kuva mu yisumbuye kugeza arangije Kaminuza kuva muri 2013.

Avuga ineza yagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu binyuze muri Imbuto Foundation yatumye yiyubaka none ubu nawe yatangiye kubaka abandi.

Uwungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, LIN HANG yavuze ko iyo basuye bimwe mu bikorwa bafatanyamo na leta y’u Rwanda cyane cyane mu burezi, baterwa ishema no gutera inkunga u Rwanda mu bufatanye bw’iterambere ku buryo bitera igihugu cye gukomeza ubufatanye.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson avuga ko imyaka 10 y’ubufatanye  n’u Bushinwa yatanze umusaruro ishimishije haba mu bihe byashize ndetse n’ejo hazaza.

Hashize imyaka 10 Repubulika ya Rubanda y’u Bushinzwa ifatanya n’Umuryango Imbuto Foundation muri gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2002 na Madamu Jeannette Kagame yiswe Edified Generation igamije kurihira amashuri abana batsinda neza ariko baturuka mu miryango idafite ubushobozi bwo kubonera ibikenewe ngo babashe kwiga neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *