Muhanga-Shyogwe:Umubyeyi aratabaza asaba guhabwa uburenganzira bwo kurera umwana we -Arashinja Gitifu kubyihisha inyuma
Mukashyaka Françoise n’umuturage utuye mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, Akagari ka Mubuga, umudugudu wa Nyarucyamo, Aratabaza ubuyobobozi bukuru bw’igihugi asaba ko bumuheshe uburenganzira bwo kurera umwana we no guhabwa imitungo yashakanye n’umugabo we witabye Imana.
Uyu muturage avuga ko yashakanye n’umugabo witwa Rutayisire Janvier bamaranye imyaka 12, yitaba Imana tariki 1Ugushyingo 2022, babyaranye umwana umwe, umugabo we amaze gupfa ubuyobozi bw’Akagari bumwambura uburenganzira ku mwana babyaranye ndetse no kumitungo bashakanye.
Agira Ati” Nabanye n’umugabo wanjye dukundana hanyuma aza kwitaba Imana, kubera ko yapfuye tutarasezerana kandi narahukanye ubuyobozi bwahise bunyambura uburenganzira ku mwana twabyaranye ndetse no kumitungo twashakanye bayiha murumuna w’umugabo wanjye, indi bayiha ababyeyi b’umugabo wanjye .”
Akomeza avuga ko umwana we atazi aho bamujyanye ubu yamubuze.
Ati”Ndatakambira ubuyobozi bwisumbuye ngo bumpeshe umwana wanjye asubire mu ishuri nk’abandi bana, kandi bampe n’uburenganzira kumitungo twashakanye.”
Uwamahoro Solange umuturanyi wa Mukashyaka avuga ko abazi kuva bagishakana n’umugabo we.
Ati” Ndamuzi rwose bagishakana, twese twamubonaga atunda urwondo bubakana inzu ndetse akanishyura abo bafatanyaga kubaka amafranga ayakuye mukigage yapimaga.”
Umuyobozi w’Akagari ka Mubuga, Kambanda Innocent yabwiye HANGA News ko uyu mugore atabuze umwana we nkuko abivuga ahubwo ko yataye umwana akiri muto akagaruka umugabo we amaze gupfa, umwana akanga nyina agahitamo kuba kwa Sekuru kandi amategeko ateganya ko umwana ufite imyaka irindwi afite uburenganzira bwo guhitamo aho arererwa.
Ati” Umwana yahisemo kuba kwa Sekuru kuko twamuhaye nyina umwana aramwanga, hanyuma imitungo tuyiha uzarera uwo mwana ariko nawe tumutegeka ko nta burenganzira afite kuri iyo mitungo, agomba kuyicungira uwo mwana hanyuma umwana akazayihabwa ajyejeje imyaka y’ubukure nkuko amategeko abiteganya.”
Akomeza agira Ati” Twamugiriye inama yo kugana inkiko niba atishimiye imyanzuro twafashe dufatanyije n’inteko y’abaturage. Naho kumwandikira ko yabanye nuwo mugabo nabyandika mbisabwe n’urukiko kuko arirwo rubifitiye ububasha. ”
Uyu mubyeyi ibyo Gitifu avuga arabihakana, ati:”Gitifu w’akagari ibyo avuga arabeshya , niwe ibyihishe inyuma kuko yanampishe aho umwana aba, ibyo kuvuga ko yanyanze sibyo ni ukundindagiza”.
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’umurenge wa Shyogwe ,Niyonzima Gustave ntiyitaba telephone n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.
Iyo atwitaba twari kumubaza icyo bagiye gufasha umuturage uvuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi bwakabaye bumurenganura.

Umubyeyi urimo gutabaza.

Ubwo umunyamakuru wa HANGA NEWS yageraga ku murenge , yahagera Gitifu Niyonzoma yamuhaye gahunda akumubura.

