Umuhesha w’inkiko Kagame Festo aravugwaho kugurisha mu cyamunara inzoga zari zikiri mu rubanza- Abaziguze baratabaza
Umuturage witwa Nsengumuremyi Anatole n’uwo bafatanije kugura inzoga mu cyamunara cyakoreshejwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Festo Kagame, baratabaza inzego zose bireba ngo zibafashe gusubizwa amafaranga arenga miliyoni 50 bishyuye muri iki cyamunara urukiko rukaza kugitesha agaciro ndetse rutegeka ko uyu muhesha w’inkiko kubasubiza amafaranga bamwishyuye bayanyujije kuri konti ye.
Uyu muturage avuga ko yaguze mucyamunara muri Magerwa ubwoko bw’inzoga za whisky amakarito ibihumbi 3,356 yishyura amafaranga asaga Miliyoni 50 Rwf, iyo cyamunara yakozwe n’umuhesha w’inkiko wabigize umwuga witwa Kagame Festo.
Uyu Kagame baramushinja kubagurisha Inzoga yari azi neza ko ziri mu manza, ngo babimenye nyuma ko yabakoreye ubwesikoro bamurega mu nkiko aratsindwa.
Urukiko rwategetse ko abishyura inzoga amakariko 844, ndetse no kubasubiza amafaranga ahwanye n’amakariko ibihumbi 2,512.
Uyu Kagame Festo, kuva yatsindwa mu nkiko ,agategekwa kwishyira aba yakoreye uburiganya , ntabyo arakora, amakariko 844 ubu yaheze muri Magerwa , ndetse n’amafaranga ntayo arabishyura, iyo bagerageje kumuvugisha arabeshyabeshya bikarangira abuze.
Sengumuremyi Anathole, arimo gutakambira leta asaba ubufasha ngo uyu muhesha w’inkiko afatwe abishyure kuko nawe banki imumereye nabi imwishyuza, ishuro zose yandikiye Urugaga rw’abahesha b’inkiko arega uyu Kagame Festo ntacyo arasubiza, HANGA News kopi ebyiri harimo n’iyibutsa dufite bandikiye Anastasie Balinda umuyobozi w’uru rugaga ntacyo arabasuza, biracyekwa ko amukingira ikibaba.
Uyu Festo , HANGA News twavuganye atubwira ko ari munama , tumubajije iby’iki kibazo akupa telefoni.
Naboneka tuzamubaza icyo agiye gukora ngo asubije amafaranga urukiko rwamutegetse kwishyura.
Mu myanzuro y’urubanza bigaragara ko izi nzoga zagombaga gusubizwa nyirazo w’umuhinde uretse amakarito 800 agomba kwegukanwa na Nsengumuremyi akanasubizwa amafaranga nk’uko byategetswe n’umucamanza.






