Huye-Rusatira: Umuyobozi w’umudugudu aravugwaho kuruma urutoki umuturage wari ugiye gutanga amakuru arega umucuruzi w’inzoga z’ibikwangari

Huye: Umuturage yarumwe urutoki ubwo yari agiye gutanga amakuru ku mucuruzi w’inzoga z’inkorano

Huye – Rusatira: Mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Kiruhura, umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye, haravugwa amakuru y’umuturage warimwe urutoki ubwo yari agiye gutanga amakuru ku muntu ukekwaho gucuruza inzoga z’inkorano zizwi nk’igikwangari.

Ibyabaye byabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2026, aho bivugwa ko uyu muturage yagiye gutanga amakuru ku witwa Claude, ushinjwa kwigira igihazi no gucuruza inzoga z’inkorano, maze agaterwa igitero cyatumye acibwa urutoki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Fidel Ngabo, yabwiye HANGA NEWS ko aya makuru ari impamo, anavuga ko uwateye uyu muturage yamaze kumenyekana.

Ati: “Nibyo, uwamurumye ku rutoki twamumenye yitwa Umuremera kandi ni umuyobozi w’umudugudu.”

Fidel Ngabo yakomeje avuga ko ahabereye iki gikorwa hari habereye ibirori byo guhabwa inka, bikaba ari na byo byari byateranyirije abantu muri ako gace.

Yongeyeho ko agikomeje gukurikirana amakuru kugira ngo hamenyekane niba uwahaye amakuru yari mu bantu bari bamenyesheje ubuyobozi ko ibyo birori bizaba.

Ati: “Ndakomeza gukurikirana ndebe ko ari no mu bamenyekanishije ibirori mu midugudu.”

Kugeza ubu, amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusatira yemeza ko uwakomerekejwe yamaze kumenyekana, kimwe n’ukekwaho kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Ibyaha bifitanye isano no gukomeretsa umuntu ndetse n’icya ngombwa cyaba cyarateye amakimbirane hagati y’abo bantu bikomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *